Amavubi U17 yageze muri ½ cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 ‘Amavubi U17’, yageze muri ½ cy’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika iri guhuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA U17), nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 2-0. Uyu mukino wa nyuma wo mu itsinda A wabereye kuri Kigali Pele Stadium, mu ijoro ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2026. U Rwanda rwagiye gukina uyu mukino rusabwa nibura kunganya kugira ngo rwizere gukomeza muri ½, ariko izi ngimbi zinjiye mu kibuga zishaka amanota atatu. U Rwanda rwatangiye umukino ruri hejuru, rusatira izamu rya Sudani ndetse rubona uburyo butandukanye bwo gutsinda, gusa umunyezamu w’iyi kipe akomeza kwitwara neza. Byasabye gutegereza umunota wa 44 ubwo Bahati Pacifique yatsindaga igitego cya mbere cy’Amavubi U-17,…
14 Ukwakira 2026 Saa 22:59








