Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

USA yamuritse ubwato bw’intambara bufite ingufu kurusha ubundi ku Isi (Amafoto)   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, yamuritse ubwato bw’intambara bwo mu bwoko bwa ’destroyer’ bwitwa USS Zumwalt, buhenze kandi bufite ingufu kurusha ubundi ku Isi.

Ubwo bwato bwatwaye miliyari 4.4 z’amadorali, bwakorewe igeragezwa mu mwaka ushize, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo bwatangiye gukorana n’andi mato ya USA nyuma y’ibirori byabereye i Baltimore.

Bitewe n’uburyo bwubatse, bizagora ikoranabuhanga rya radar ry’umwanzi kubuvumbura mu gihe cy’intambara.

Bufite iminwa 80 isohokamo ibisasu bya misile bishobora kuraswa muri kilometero ijana zo ku butaka.

JPEG - 143.7 kb
Igishushanyo cyerekana uko ubwo bwato bwubatse

USS Zumwalt ipima toni 15 000, abayitwara bayobowe na Capt. James Kirk. Igisirikare cya USA kivuga ko cyubatse ubu bwato ngo bufashe ingabo zirwanira ku butaka.

Ibi byiyongera ku bushobozi bwayo bwo guhanura indege z’intambara, guhangana imodoka zo ku butaka n’ubwato bwo munsi y’inyanja (Submarines.)

 

Comments

 
 
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu

Mu gihe abakirisitu bitegura kwizihiza Pasika, itsinda ry’abubatsi ryasoje ibikorwa byo kuvugurura ahafatwa nk’ahari imva Yezu Kristu yashyinguwemo akazuka mu mujyi wa Yeruzalemu. Hari hashize (...)

Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore
Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore

Abagabo babiri b’ahitwa i Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli muri Uganda, bemeranyije guhinduranya abagore babo, kugira ngo bakemure amakimbirane bari bamaranye iminsi. Paul Kiirya, w’imyaka 55 (...)

Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo
Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo

Abayisilamu babarirwa muri miliyari 1.6 ku Isi, buri munsi basenga inshuro eshanu bapfukama bakubika umutwe berekeza i Maka nka kimwe mu bintu bitanu bategetswe gukora n’igitabo cyabo gitagatifu, (...)

Facebook yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu mahanga
Facebook yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu mahanga

Urubuga Nkoranyambaga rwa Facebook rwatangije uburyo bwo kohereza amafaranga mu mahanga hakoreshejwe ‘Messenger.” Ubwo bushya bwemerera umuntu koherereza amafaranga inshuti n’abavandimwe ziri mu (...)

Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)
Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo yategetse abakirisito kunywa uburozi bwica imbeba abizeza ko urabakiza indwara. Pasiteri Light Monyeki uyobore itorero rya Grace Living Hope Ministries (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.