Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Uganda: Afungiwe gusambanya umukecuru w’imyaka 93   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 March 2016

 
 

Umugabo w’imyaka 32 witwa Stephen Komagum utuye ahitwa Layibi muri Uganda, yatawe muri yombi azira gufata ku ngufu umukecuru w’imyaka 93.

Uwo mugabo yafunzwe yari amaze icyumweru kimwe arekuwe arangije igihano cy’imyaka itatu muri gereza kubera ubwicanyi.

Komagu yafashwe mu gitondo cyo ku wa Mbere yasinziriye mu nzu y’uwo mukecuru. Ushinzwe iperereza kuri sitasiyo ya polisi ya Gulu, James Asubu, yabwiye The New Vision ko uwo mugabo mu ijoro yasambanyijemo uwo mukecuru yari amaze kwiba ibikoresho mu nzu eshanu z’abaturage.

Nyuma yaho ngo yinjiye mu nzu asanga uwo mukecuru aryamye aramusambanya, arangije arasinzira. Uwo mukecuru ngo yahise abyuka ajya gutabaza abuzukuru be baza kumufata.

Asubu ati” Imyenda y’umukecuru n’iy’uwo mugabo iriho ibizinga by’amaraso, twayibitse nk’ikimenyetso.”

Yongeyeho ko uwo mukecuru yahise ahabwa imiti yo kumurinda SIDA n’ubwo kwa muganga basanze uwo mugabo atarayanduye.

 

Comments

 
 
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo  gushaka gushinga urugo
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo gushaka gushinga urugo

Abantu benshi bashyingiranwa kuko bumva igihe kigeze bitewe n’imyaka bafite, ariko imyaka ntabwo ari ikibazo, icy’ibanze ni ukuba ibintu by’ibanze biba bikenewe kugira ngo ushake umufasha. (...)

Mu Buhinde urukundo rwica abantu kurusha iterabwoba
Mu Buhinde urukundo rwica abantu kurusha iterabwoba

Ubushakasatsi bwakozwe na Leta y’u Buhinde bwasanze abantu bapfuye bazize urukundo mu myaka icumi n’itanu ishize bakubye inshuro esheshatu abaguye mu bikorwa by’iterwabwoba. Times of India, ivuga (...)

Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu

Mu gihe abakirisitu bitegura kwizihiza Pasika, itsinda ry’abubatsi ryasoje ibikorwa byo kuvugurura ahafatwa nk’ahari imva Yezu Kristu yashyinguwemo akazuka mu mujyi wa Yeruzalemu. Hari hashize (...)

Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore
Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore

Abagabo babiri b’ahitwa i Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli muri Uganda, bemeranyije guhinduranya abagore babo, kugira ngo bakemure amakimbirane bari bamaranye iminsi. Paul Kiirya, w’imyaka 55 (...)

Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo
Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo

Abayisilamu babarirwa muri miliyari 1.6 ku Isi, buri munsi basenga inshuro eshanu bapfukama bakubika umutwe berekeza i Maka nka kimwe mu bintu bitanu bategetswe gukora n’igitabo cyabo gitagatifu, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.