Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

U Bufaransa: Utunganya imisatsi ya Perezida Hollande ahembwa miliyoni 9 frws ku kwezi   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 July 2016

 
 

Abafaransa benshi baguye mu kantu nyuma yo gusanga umuntu wogosha akanasokoza Perezida wabo Francois Hollande ahembwa amayero 9895 angana n’amafaranga y’u Rwanda akabakaba 8 700 000.

Ikinyamakuru Le Canard Enchaîné kivuga ko uyu “kimyozi” wa Hollande, uzwi ku izina rya Olivier B. ahembwa ako kayabo k’amafaranga kuva mu 2012.

Ayo mafaranga yiyongeraho andi menshi arimo ay’icumbi, n’ayo kwita ku muryango. Iyo kontaro yashyizweho umukono n’uwahoze ayoboye perezidansi, Sylvie Hubac ngo yashingiye ku bintu bitandukanye bibangamira akazi ko kogosha Perezida.

JPEG - 38.5 kb
Imisatsi ya Francois Hollande, ufite uruhara, itwara miliyoni 9 frw buri kwezi

Umunyamategeko w’uwo mwogoshi, Sarah Levy, yavuze ko ayo mafaranga ajyanye n’akazi ko kogosha Perezida kagoranye cyane.

Ati” Ahora iruhande rwa perezida amasaha 24 kuri 24, ntajya asimburwa, ntashobora kuboneka nubwo umugore we yaba yabyaye, cyangwa abana barwaye kubera akazi….”

Ibi bishimangirwa n’umuvugizi wa guverinoma w’u Bufaransa, Stephane Le Foll nawe uvuga ko kogosha perezida atari akazi koroshye.

Ati” Atangira akazi mu gitondo kare cyane, agasokoza perezida buri gitondo, ndetse na buri gihe agiye kuvugira mu ruhame. Anamuherekeza igihe cyose agiye mu rugendo rw’akazi.”

Yunzemo ati” perezida ntakwiye kuba nkanjye ufite imisatsi iri mu kavuyo.”

Ibi ariko bame mu bamisitiri barimo umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri yisumbuye, Thierry Madon babifata nko gusesagura umutungo wa Leta.

Naho umuyobozi w’Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abogoshi bo mu Bufaransa asanga harimo n’ubwirasi bwa Perezida Hollande.

Ati” Mu by’ukuri hari umuntu ukeneye umuntu wo kwirirwa amusokoza amasaha 24 kuri 24? Harimo n’ubwirasi.”

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
UK: Barakajwe na Imam wasomeye Korowani muri Katederali ya Kiliziya Gatolika
UK: Barakajwe na Imam wasomeye Korowani muri Katederali ya Kiliziya Gatolika

Abakirisitu benshi bifashe ku munwa nyuma y’uko Imam yemerewe gusengera muri Katederali ya Kiliziya ya Gloucester mu Bwongereza. Mu imurika rishingiye ku kwemera n’umuco ryabereye muri iyo (...)

USA: Havumbuwe uburyo bwo kuvura igisebe ntihasigare inkovu
USA: Havumbuwe uburyo bwo kuvura igisebe ntihasigare inkovu

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye uburyo bwo kuvura ibisebe, bigakira burundu hazaho urundi ruhu rumeze nk’urwa mbere aho gusigara inkovu (...)

USA: Bakoze indake zo kwihishamo ku munsi w’imperuka (Amafoto)
USA: Bakoze indake zo kwihishamo ku munsi w’imperuka (Amafoto)

Sosiyete yitwa Vivos Group yo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ifite indake zikodeshwa zizacumbikira imiryango mu gihe cy’irangira ry’Isi. Izo ndake zifite (...)

Ahantu 5 nyaburanga hagenderewe cyane ku Isi muri 2016
Ahantu 5 nyaburanga hagenderewe cyane ku Isi muri 2016

Umujyi wa Londres, Bangkok, Paris, Dubai na Istanbul niyo mijyi 5 yagenderewe cyane n’abakerarugendo kurusha iyindi ku mpamvu zitandukanye zirimo kuruhuka, kwiga n’ibindi binyuranye. 1. London (...)

Ifoto y’Umunsi: Imibyinire ya Perezida Nkurunziza yatangaje benshi
Ifoto y’Umunsi: Imibyinire ya Perezida Nkurunziza yatangaje benshi

Perezida Nkurunziza, uvuga ko ari umurokore, yabyinnye ikorasi ku buryo budasanzwe mu giterane cyo gushimira Imana akoresha buri mwaka.

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.