Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Twitter yujuje imyaka icumi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 March 2016

 
 

Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwujuje imyaka icumi kuri uyu wa 21 Werurwe 2016.

Kuva ku Cyumweru, Ubuyobozi bw’uru rubuga bwatangiye kwizihiza isabukuru yarwo, busaba abarukoresha kurufasha kwishima mu ntero (hashtag) igira iti #LoveTwitter.

Kuri ubu, Twitter iyobowe n’umwe mu bayishinze, Jack Dorsey. Mu 2006 ku itariki nk’iyi Dorsey yacishijeho ubutumwa bwa mbere bugira buti” Kuva none, ku isaha iyo ari yo yose ya buri munsi, abantu bazajya babwirana ibyo baha agaciro kurusha ibindi- hirya no hino ku Isi.”

Twitter ni rumwe mu mbuga nkoranyambaga zahinduye uburyo abantu bahana amakuru kuri internet. Ifite umwihariko wo gutegeka uyikoresha kutarenza ubutumwa bufite amagambo 140. Ibi bituma buri wese uyikoresha yitondera cyane ibyo agiye kwandika.

Ni urubuga rukunzwe na benshi, bamwe badatinya kuvuga ko ari urw’abiyubashye. Rukoreshwa n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye, ibinyamakuru, za Leta, abaperezida, abakuru b’amadini abahanzi n’abantu basanzwe.

Uru rubuga rutandukanye cyane na mukeba warwo Facebook, yo ikunze kugaragara nk’ikoreshwa n’urubyiruko.

Dore uko abantu bamwe bifurije Twitter isabukuru nziza.

 

Comments

 
 
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo  gushaka gushinga urugo
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo gushaka gushinga urugo

Abantu benshi bashyingiranwa kuko bumva igihe kigeze bitewe n’imyaka bafite, ariko imyaka ntabwo ari ikibazo, icy’ibanze ni ukuba ibintu by’ibanze biba bikenewe kugira ngo ushake umufasha. (...)

Mu Buhinde urukundo rwica abantu kurusha iterabwoba
Mu Buhinde urukundo rwica abantu kurusha iterabwoba

Ubushakasatsi bwakozwe na Leta y’u Buhinde bwasanze abantu bapfuye bazize urukundo mu myaka icumi n’itanu ishize bakubye inshuro esheshatu abaguye mu bikorwa by’iterwabwoba. Times of India, ivuga (...)

Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu

Mu gihe abakirisitu bitegura kwizihiza Pasika, itsinda ry’abubatsi ryasoje ibikorwa byo kuvugurura ahafatwa nk’ahari imva Yezu Kristu yashyinguwemo akazuka mu mujyi wa Yeruzalemu. Hari hashize (...)

Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore
Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore

Abagabo babiri b’ahitwa i Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli muri Uganda, bemeranyije guhinduranya abagore babo, kugira ngo bakemure amakimbirane bari bamaranye iminsi. Paul Kiirya, w’imyaka 55 (...)

Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo
Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo

Abayisilamu babarirwa muri miliyari 1.6 ku Isi, buri munsi basenga inshuro eshanu bapfukama bakubika umutwe berekeza i Maka nka kimwe mu bintu bitanu bategetswe gukora n’igitabo cyabo gitagatifu, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.