Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Telefoni icumi zigezweho ku Isi muri uku kwezi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 2 months ago

 
 

Ibiciro biri muri iyi nkuru ni ibyo ku ruganda, bishobora guhinduka bitewe n’iduka.

10. HTC 10



Igiciro: Amadorali 600

9. Moto Z



Iyi telefoni ifite umubyimba muto cyane, uruganda rwa Motorola rwayisohoye ruvuga ko ifite ikirahure gikomeye cyane kidashobora no gusharagurika, ifite na batiri idapfa gushiramo umuriro.

Igiciro: Amadorali 625

8. OnePlus 3



Ni imwe muri telefoni zikoresha Android zikunzwe cyane ku Isi. Ifite RAM ya GB 6 n’ububiko bwa GB 64 na kamera iri ku rwego rwa Samsung Galaxy S7.

Igiciro: Amadorali 400

7. Samsung Galaxy S7



Ni yo telefoni ifite kamera ifotora neza kurisha izindi ‘zose’ muri iki gihe, irohama mu mazi ntipfe kandi ishobora gucomekwaho Memory Card.

Igiciro: Amadorali 572

6. Samsung Galaxy S7 Edge



Imeze nka S7 ariko ikagira ikirahure kinini gifite impande zihese na batiri imaramo igihe kirekire kurusha iya S7.

Igiciro: Amadorali: 648

5. Nexus 5X



Ni telefoni ikorwa na Google, niyo telefoni ikoresha Android ifatwa nk’irusha izindi ikoranabuhanga muri iki gihe, iziyirusha ni inkuru yayo, Nexus 6P na iPhone gusa.

Igiciro: Amadorali 349

4. Nexus 6P



Ni nini kurusha Nexus 5X, ikorwa na Huawei, uruganda rwo mu Bushinwa ruzwiho gukora telefoni zikomeye.

Igiciro:Amadorali 499

3. iPhone SE



Ni yo iPhone iri ku isoko muri iki gihe ihendutse. Ifite ubushobozi nk’ubwa iPhone 6S.

Igiciro: Amadorali 399

2. iPhone 6S Plus



Ifite ikoranabuanga rya 3D Touch, ryerekana ingufu umuntu akoresha ari gukanda ku kirahure, ifite kandi urufunguzo rw’igikumwe rukoze neza kurusha urw’izindi telefoni.

Igiciro: Amadorali 749

1. iPhone 6S



Uretse kuba ikomeye, iPhone 6S inakoranya Apps nziza kandi nyinshi, hiyongeraho ko ifotora neza kandi ikoranabuhanga ryayo rikavugururwa buri gihe Apple hari icyo ihinduyeho.

Igiciro: Amadorali 649

Src: BI

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Umuhanuzi TB Joshua  ’weretswe’ intsinzi ya Clinton yataye ibaba
Umuhanuzi TB Joshua ’weretswe’ intsinzi ya Clinton yataye ibaba

Umuhanuzi wo muri Nigeria TB Joshua umaze kumenyekana cyane ku bw’ubuhanuzi atanga akenshi bugahura n’ukuri, yataye ibaba nyuma y guhanura ko Amerika igiye kuyoborwa n’umugore uzahura n’ibizazane (...)

 Wari uzi ko abirabura bo muri Afurika y’Epfo ari abakire? Barakubeshye ! (Amafoto)
Wari uzi ko abirabura bo muri Afurika y’Epfo ari abakire? Barakubeshye ! (Amafoto)

Nyuma y’imyaka isaga 50 abazungu bo muri Afurika y’Epfo batsikamira abirabura muri politike ya Apartheid, mu myaka ya 1990, Nelson Mandela, yarafunguwe ndetse aba perezida, kuva icyo gihe igihugu (...)

Icyamamare Pete Burns, wihinduje umugore, apfuye yarabazwe isura inshuro zisaga 300
Icyamamare Pete Burns, wihinduje umugore, apfuye yarabazwe isura inshuro zisaga 300

Umuhanzi w’Umwongereza, Pete Burns, wo mu itsinda Dead or Alive, yapfuye ku wa mbere amaze kwibagisha isura inshuro zisaga 300. Umujyanama we yatangaje ko Burns yapfuye urupfu rutunguranye, (...)

Dubai: Batangiye kubaka inyubako ndende kurusha izindi ku Isi (Amafoto & Amashusho)
Dubai: Batangiye kubaka inyubako ndende kurusha izindi ku Isi (Amafoto & Amashusho)

Minisitiri w’Intebe wa Dubai, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, ku wa 10 Ukwakira 2016, yatangije imirimo yo kubaka umuturirwa witwa ‘The Tower at Dubai Creek Harbour’ uzaba ari wo muremure (...)

USA yamuritse ubwato bw’intambara bufite ingufu kurusha ubundi ku Isi (Amafoto)
USA yamuritse ubwato bw’intambara bufite ingufu kurusha ubundi ku Isi (Amafoto)

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, yamuritse ubwato bw’intambara bwo mu bwoko bwa ’destroyer’ bwitwa USS Zumwalt, buhenze kandi bufite ingufu kurusha ubundi ku Isi. Ubwo bwato bwatwaye miliyari 4.4 (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.