Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Telefoni icumi zigezweho ku Isi muri uku kwezi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Ibiciro biri muri iyi nkuru ni ibyo ku ruganda, bishobora guhinduka bitewe n’iduka.

10. HTC 10


Igiciro: Amadorali 600

9. Moto Z


Iyi telefoni ifite umubyimba muto cyane, uruganda rwa Motorola rwayisohoye ruvuga ko ifite ikirahure gikomeye cyane kidashobora no gusharagurika, ifite na batiri idapfa gushiramo umuriro.

Igiciro: Amadorali 625

8. OnePlus 3


Ni imwe muri telefoni zikoresha Android zikunzwe cyane ku Isi. Ifite RAM ya GB 6 n’ububiko bwa GB 64 na kamera iri ku rwego rwa Samsung Galaxy S7.

Igiciro: Amadorali 400

7. Samsung Galaxy S7


Ni yo telefoni ifite kamera ifotora neza kurisha izindi ‘zose’ muri iki gihe, irohama mu mazi ntipfe kandi ishobora gucomekwaho Memory Card.

Igiciro: Amadorali 572

6. Samsung Galaxy S7 Edge


Imeze nka S7 ariko ikagira ikirahure kinini gifite impande zihese na batiri imaramo igihe kirekire kurusha iya S7.

Igiciro: Amadorali: 648

5. Nexus 5X


Ni telefoni ikorwa na Google, niyo telefoni ikoresha Android ifatwa nk’irusha izindi ikoranabuhanga muri iki gihe, iziyirusha ni inkuru yayo, Nexus 6P na iPhone gusa.

Igiciro: Amadorali 349

4. Nexus 6P


Ni nini kurusha Nexus 5X, ikorwa na Huawei, uruganda rwo mu Bushinwa ruzwiho gukora telefoni zikomeye.

Igiciro:Amadorali 499

3. iPhone SE


Ni yo iPhone iri ku isoko muri iki gihe ihendutse. Ifite ubushobozi nk’ubwa iPhone 6S.

Igiciro: Amadorali 399

2. iPhone 6S Plus


Ifite ikoranabuanga rya 3D Touch, ryerekana ingufu umuntu akoresha ari gukanda ku kirahure, ifite kandi urufunguzo rw’igikumwe rukoze neza kurusha urw’izindi telefoni.

Igiciro: Amadorali 749

1. iPhone 6S


Uretse kuba ikomeye, iPhone 6S inakoranya Apps nziza kandi nyinshi, hiyongeraho ko ifotora neza kandi ikoranabuhanga ryayo rikavugururwa buri gihe Apple hari icyo ihinduyeho.

Igiciro: Amadorali 649

Src: BI

 

Comments

 
 
Facebook yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu mahanga
Facebook yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu mahanga

Urubuga Nkoranyambaga rwa Facebook rwatangije uburyo bwo kohereza amafaranga mu mahanga hakoreshejwe ‘Messenger.” Ubwo bushya bwemerera umuntu koherereza amafaranga inshuti n’abavandimwe ziri mu (...)

Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)
Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo yategetse abakirisito kunywa uburozi bwica imbeba abizeza ko urabakiza indwara. Pasiteri Light Monyeki uyobore itorero rya Grace Living Hope Ministries (...)

Telefoni yagacishijeho, Nokia ‘Bagore Beza’, igiye kugaruka ku isoko
Telefoni yagacishijeho, Nokia ‘Bagore Beza’, igiye kugaruka ku isoko

Telefoni yatwaye imitima ya benshi mu myaka ya za 2000, Nokia 3310, yamenyekanye mu Rwanda nka Bagore Beza, igiye kugaruka ku isoko mu minsi ya vuba. Ikinyamakuru Venture Beat kivuga ko (...)

Gakenke :  Amateka y’umusozi wiswe « Ijuru ry’Umwami »
Gakenke : Amateka y’umusozi wiswe « Ijuru ry’Umwami »

Umusozi wa Kabuye uherereye mu Karere ka Gakenke ufite uburebure bwa metero 2647, uhuriweho n’imirenge ya Karambo, Nemba na Kamubuga, ubitse amateka menshi kandi iyo uhahagaze uba witegeye ibice (...)

Havumbuwe undi mugabane w’Isi mu nyanja y’u Buhinde
Havumbuwe undi mugabane w’Isi mu nyanja y’u Buhinde

Abahanga mu miterere y’ubutaka bavumbuye umugabane mushya mu nyanja y’u Buhinde witwa “Mauritia” ugizwe n’ibirwa birimo Seychelles na Mauritius . Umuyobozi w’itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi, Prof. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.