Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Telefoni 10 zigezweho ku Isi muri 2016   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 April 2016

 
 

Uko imyaka yicuma niko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere. Mu gihe kitageze ku mwaka habaho impinduka zikomeye mu isoko rya telefoni.

Mu mpera z’umwaka ushize no mu ntangiriro z’uyu, hamuritswe telefoni z’akataraboneka, zifite imyihariko mu mikorere, camera, ingano n’uko zisa.

Ku muntu ugiye ku isoko bishobora kugorana guhitamo telefoni yo kugura kubera ko inyinshi ziba zifite ubushobozi n’ubwiza bijya gusa.

Izi ni zimwe muri telefoni ziri ku isoko zigezweho umuntu ashobora kugura (Igiciro kiri muri iyi nkuru ni icyo ku ruganda, gishobora guhinduka bitewe n’iguriro).

10. Moto X Pure

Moto X Pure ni telefoni igezweho ikorwa na Motorola, ikoresha Android, ni imwe muri telefoni zamuritswe mu mwaka ushize zigakundwa.

Igiciro: Amadorali 350

9. Galaxy Note 5

Ni telefoni nziza ku bantu bakunda izifite ikirahuri kinini. Kimwe n’izayibanjirije ifite agati kameze nk’ikaramu ko kwandikisha. Galaxy Note 5 ifite igifuniko cy’icyuma.

Igiciro: Amadorali 560

8. LG G5

G5 nayo ifunitswe mu cyuma. Ifite ahantu ukanda ukavanamo batiri utiriwe ufungura urugi. Kamera yayo iri mu zifata amashusho meza za telefoni z’iki gihe.

Igiciro: Amadorali 650

7. Galaxy S7

Ni yo telefoni ifatwa nk’ifite camera nziza kurusha izindi muri iki gihe. Ishobora kugwa mu mazi ntigire icyo iba kandi ishobora kwakira memory card ifite ububiko bunini.

Igiciro: Amadorali 640

6. Galaxy S7 Edge

Ifite ikirahuri na batiri binini kurusha ibya Galaxy S7 nayo ntiyicwa no kugwa mu mazi.

Igiciro: Amadorali 747

5. Nexus 5X

Ni imwe muri telefoni nshya zikorwa na Google. Ku muntu ukunda gukoresha cyane ikoranabuhanga rya Android, Nexus 5X ni nziza cyane.

Igiciro: Amadorali 349

4. Nexus 6P

Ni nini cyane kurusha Nexus 5X. Ikorwa na Huawei, ikigo cyo mu Bushinwa kizwiho gukora telefoni zikomeye.

Igiciro: $499

3. iPhone SE

Ni yo telefoni ntoya ikorwa na Apple muri iki gihe. Ifite Apps zigezweho n’ubushobozi buri hejuru kandi ikagura make.

Igiciro: Amadorali 400

2. iPhone 6S Plus

Ni telefoni nini, irihuta, ifata amafoto acyeye kandi ifite ikoranabuhanga rya 3D Touch rishobora kwerekana ingufu ukoresha ukanda telefoni. Ifatwa nk’ifite ubushobozi kurusha izindi zose zisohoka muri iki gihe.

Igiciro: Amadorali 749

1. iPhone 6S


Kimwe na 6S Plus, ifite ubushobozi n’ikoranabuhanga rigezweho kuri ubu abakurikiranira hafi iby’amatelefoni bahamya ko ari yo telefoni nziza kurusha izindi.

Igiciro: Amadorali 649

 

Comments

 
 
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu

Mu gihe abakirisitu bitegura kwizihiza Pasika, itsinda ry’abubatsi ryasoje ibikorwa byo kuvugurura ahafatwa nk’ahari imva Yezu Kristu yashyinguwemo akazuka mu mujyi wa Yeruzalemu. Hari hashize (...)

Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore
Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore

Abagabo babiri b’ahitwa i Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli muri Uganda, bemeranyije guhinduranya abagore babo, kugira ngo bakemure amakimbirane bari bamaranye iminsi. Paul Kiirya, w’imyaka 55 (...)

Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo
Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo

Abayisilamu babarirwa muri miliyari 1.6 ku Isi, buri munsi basenga inshuro eshanu bapfukama bakubika umutwe berekeza i Maka nka kimwe mu bintu bitanu bategetswe gukora n’igitabo cyabo gitagatifu, (...)

Facebook yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu mahanga
Facebook yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu mahanga

Urubuga Nkoranyambaga rwa Facebook rwatangije uburyo bwo kohereza amafaranga mu mahanga hakoreshejwe ‘Messenger.” Ubwo bushya bwemerera umuntu koherereza amafaranga inshuti n’abavandimwe ziri mu (...)

Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)
Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo yategetse abakirisito kunywa uburozi bwica imbeba abizeza ko urabakiza indwara. Pasiteri Light Monyeki uyobore itorero rya Grace Living Hope Ministries (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.