Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

RwandAir yahaye akato telefoni za Samsung Galaxy Note 7   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 September 2016

 
 

Kompanyi y’indege y’u Rwanda, yahagaritse gutwara telefoni za Samsung Galaxy Note 7 mu mizigo ndetse isaba abagenzi bazifite kwitwararika.

Itangazo RwandAir yashyize ahagaragara ibinyujije kuri Twitter kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko uwo mwanzuro wafashwe mu rwego rw’umutekano kuko izo telefoni zifite ikibazo cya tekiniki gikomeye.

Iti”Nyuma y’impungenge zagaragaye zatumye Samsung ihamagaza telefoni zayo za Note 7, twahagaritse kuzitwara mu mizigo y’indege zacu. Abagenzi barasabwa kudacaginga izo telefoni mu gihe bari mu ndege zacu cyangwa ngo bazishyire mu mizigo yabo.”

Samsung yari iherutse guhamagaza Samsung Note 7 nyuma yo gusanga zifite ikibazo cyo guturika zikaba zateza impanuka.

Hagiye hagaragara abantu benshi baguze izi telefoni ariko zigaturika mu gihe zirimo kongerwamo umuriro zigateza inkongi z’imodoka ndetse n’iz’inzu.

 

Comments

 
 
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo  gushaka gushinga urugo
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo gushaka gushinga urugo

Abantu benshi bashyingiranwa kuko bumva igihe kigeze bitewe n’imyaka bafite, ariko imyaka ntabwo ari ikibazo, icy’ibanze ni ukuba ibintu by’ibanze biba bikenewe kugira ngo ushake umufasha. (...)

Mu Buhinde urukundo rwica abantu kurusha iterabwoba
Mu Buhinde urukundo rwica abantu kurusha iterabwoba

Ubushakasatsi bwakozwe na Leta y’u Buhinde bwasanze abantu bapfuye bazize urukundo mu myaka icumi n’itanu ishize bakubye inshuro esheshatu abaguye mu bikorwa by’iterwabwoba. Times of India, ivuga (...)

Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu

Mu gihe abakirisitu bitegura kwizihiza Pasika, itsinda ry’abubatsi ryasoje ibikorwa byo kuvugurura ahafatwa nk’ahari imva Yezu Kristu yashyinguwemo akazuka mu mujyi wa Yeruzalemu. Hari hashize (...)

Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore
Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore

Abagabo babiri b’ahitwa i Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli muri Uganda, bemeranyije guhinduranya abagore babo, kugira ngo bakemure amakimbirane bari bamaranye iminsi. Paul Kiirya, w’imyaka 55 (...)

Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo
Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo

Abayisilamu babarirwa muri miliyari 1.6 ku Isi, buri munsi basenga inshuro eshanu bapfukama bakubika umutwe berekeza i Maka nka kimwe mu bintu bitanu bategetswe gukora n’igitabo cyabo gitagatifu, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.