Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Nyamasheke: Hadutse ihene idasanzwe, irya abantu   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA Sylvestre
 September 2016

 
 

Ihene idasanzwe yo mu mudugudu wa Tyazo, akagari ka Rushyarara mu murenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke, irya abantu nk’imbwa, n’ikintu cyose ibonye igitera iryinyo, ku buryo na yo ubwayo yiciye umurizo.

Iri tungo ryayobeye ba nyiraryo n’abandi baturage, bamwe bavuga ko ishobora kuba ifite ibisazi, abandi bakavuga ko ifite amadayimoni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Karambi, Nkundabarama Jean Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo hene yaguzwe mu isoko ry’amatungo ry’aho bita kuri Ville, mu murenge wa Cyato, ikaguranwa n’izindi zagombaga guhabwa abaturage muri gahunda y’ubudehe.

Mu mudugudu wa Tyazo, hari abaturage bane bagombaga guhabwa izo hene, habaho tombora, Nshiriyehe Pascal atombora iyo ngiyo ariko imubera akaga kuva ikihagera kugeza n’uyu munsi.

JPEG - 94.6 kb
Aha baragerageza kuyiha ubwatsi ariko ntiburya, iyo nka ni iyo ku rundi rugo kuko uyu muturage nta tungo yagiraga (Bahuwiyongera S.)

Mukantabana Vérène, umugore w’uyu Nshiriyehe, yahamije ko iryo tungo, bari babonye bakeneye, ryabateje ibyago bidasanzwe.

Yagize ati” Kuva uwo munsi tuyibona kuko bayiduhaye ku wa 24 Kanama uyu mwaka saa tatu za mu gitondo, nimugoroba mu ma saa cyenda umwana wanjye w’umuhungu w’imyaka itanu yahise apfa nta n’igicurane yigeze ataka, twumva ari urupfu rusanzwe, ihene na yo kuva uwo munsi itangira kugaragaza imico idasanzwe none irarya abantu.”

Mukantabana avuga ko imaze kuruma abantu bane gusa kuri ubu ntawe uyegera kuko bamaze kuyimenya, ngo afite ubwoba ko amadayimoni yaba yaramugiriye mu mugabo kuko nawe yamuciye igisebe ku kuguru.

Uyu mugore avuga ko abandi bantu yagiye ibaruma ariko ikabahusha ntibakomereke cyane, iyi hene kabutindi, yanarumye inkoko yo muri urwo rugo ariko yo nta bimenyetso bisasanzwe iragaragaza.

Yiriye umurizo, yiruka ku muntu yayicika ikagira umujinya igakubita ihembe ku giti, rimwe ryacitsemo kabiri, itunzwe n’igitaka yacukuye aho iba, iziritse ku mbuga, ihamaze ibyumweru bibiri, nta n’umujura uyikoraho kandi muri ako gace abajura nta tungo barebera izuba.

Mukantabana ati ati “Bayiduhaye tuzi ko izatugirira akamaro ariko ndabona iduteje ibibazo, ndifuza ko bayinkurira hano, nta n’indi nshaka, iyo ngira Imana ngasanga umugabo wanjye itaramushyizemo ayo madayimoni yayo.’’

JPEG - 72.5 kb
Mukantabana afite impungenge ko umugabo we iyo hene yamuteye amadayimoni

Gitifu w’ako kagari, Niyitegeka Reuben, yabwiye Imvaho Nshya ko babimenyesheje inzego zose, zaba iz’umutekano n’iz’abaganga b’amatungo, bakaba bagitegereje icyo bazababwira.

Ati” Ni biba ngombwa bazayice, bamushumbushe indi, ariko bamaze kumenya neza ibyo ari byo.”

Veterineri w’aka karere, Sindayiheba Félix, avuga ko ibisazi byari bimenyerewe ku mbwa n’injangwe, ariko ko no mu yandi matungo bishobora kubaho, cyangwa itungo rikaba hari ibyo ribura mu mubiri waryo bitewe n’uko ryabayeho, rikaba ryagaragaza iyo mico.

Yagize ati’’ Twoherejeyo abatekinisiye ngo baturebere, dusanze ari iyo kwicwa yahita ihambwa nyirayo agashumbushwa aramutse abyemeye.’’

 

Comments

 
 
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo  gushaka gushinga urugo
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo gushaka gushinga urugo

Abantu benshi bashyingiranwa kuko bumva igihe kigeze bitewe n’imyaka bafite, ariko imyaka ntabwo ari ikibazo, icy’ibanze ni ukuba ibintu by’ibanze biba bikenewe kugira ngo ushake umufasha. (...)

Mu Buhinde urukundo rwica abantu kurusha iterabwoba
Mu Buhinde urukundo rwica abantu kurusha iterabwoba

Ubushakasatsi bwakozwe na Leta y’u Buhinde bwasanze abantu bapfuye bazize urukundo mu myaka icumi n’itanu ishize bakubye inshuro esheshatu abaguye mu bikorwa by’iterwabwoba. Times of India, ivuga (...)

Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu

Mu gihe abakirisitu bitegura kwizihiza Pasika, itsinda ry’abubatsi ryasoje ibikorwa byo kuvugurura ahafatwa nk’ahari imva Yezu Kristu yashyinguwemo akazuka mu mujyi wa Yeruzalemu. Hari hashize (...)

Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore
Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore

Abagabo babiri b’ahitwa i Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli muri Uganda, bemeranyije guhinduranya abagore babo, kugira ngo bakemure amakimbirane bari bamaranye iminsi. Paul Kiirya, w’imyaka 55 (...)

Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo
Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo

Abayisilamu babarirwa muri miliyari 1.6 ku Isi, buri munsi basenga inshuro eshanu bapfukama bakubika umutwe berekeza i Maka nka kimwe mu bintu bitanu bategetswe gukora n’igitabo cyabo gitagatifu, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.