Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Ngoma:Yafatiwe mu gikoni cy’abandi mu gicuku, yisobanuza ko yari agiye ‘gutereta’   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 5 months ago

 
 

Abaturage bo mu mudugudu wa Kiruhura, mu kagari ka Cyasemakamba, baguye gitumo umugabo ari mu gikoni cy’umuturage agerageza kwiba, ahagana saa sita z’ijoro ryo kwa gatandatu, yisobanura avuga ko ngo yari aje gutereta umukobwa wo muri urwo rugo.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 yafatiwe mu rugo (mu gikoni) rw’umucuruzi witwa Ingabire Lucien, utuye mu mudugudu wa Kiruhura.

Aganira n’Imvaho Nshya Mukansanga Gaudence, Umuyobozi w’umudugudu wa Kiruhura, yavuze ko uyu mugabo bigoye kwemeza umwirondoro we kuko atari asanzwe amuzi mu mudugudu ayoboye, kandi akaba agaragaza ko nta cyangombwa na mba afite.

Yagize ati “Yafashwe yinjiye mu gikoni cy’umugabo bita Rusiyani, mu ijoro saa tanu zirenga,…amubajije impamvu amubereye mu rugo, aramutuka, anamutuka nabi cyane, ariko ngo yaje kujijisha nyuma avuga ko ngo yari agiye gutereta umukobwa.”

JPEG - 325 kb
Uyu mugabo yatawe muri yombi ari mu gikoni cy’abandi mu gicuku, abonye bimukomeranye ati ’Nari nje gutereta’

Mukansanga uyobora Kiruhura akomeza avuga bigoye guhita ahamya ko uyu mugabo yagenzwaga no kwiba, kuko nta bimenyetso bifatika bibigaragaza, gusa ngo igiteye impungenge nuko atari asanzwe amuzi mu mudugudu wa Kiruhura ayobora, kandi akaba avuga ko nta cyangombwa na kimwe afite kigaragaza imyirondore ye nyakuri.

Yagize ati “Imyirondoro ye irakemangwa, yambwiye ko yitwa ‘Nkunzimana Gaspard’ gusa sinahamya ko ari ko yitwa kuko nta byangobwa twigeze tumusangana, twagize n’impungenge z’uko iyo sura nibwo nari nyibonye mu mudugudu, avuga ko yari amaze ukwezi ahacumbitse ariko ngo uwamucumbikiye ntiyigeze amubaruza mu bitabo by’abinjira n’abasohoka.”

Uyu mugabo wafatiwe mu gikoni cy’abandi mu gicuku, we avuga ko ngo amaze imyaka 5 i Kibungo. Gusa akavuga ko mu mudugudu wa Kiruhura aho yari acumbitse mu rugo rw’uwitwa Mukarugwiza Agnès, yari ahamaze ukwezi kumwe.

Bamwe mu baturage basanzwe babona uyu mugabo batangarije Imvaho Nshya ko bamuziho ubujura bw’amaterefoni, ibitoki n’ibindi, hakaba n’abagaragaza amakuru yuko yari amaze iminsi afatwa yibye agakubitwa.

Kugira ngo afatwe n’abaturage, habayeho guhanahana amakuru, hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage muri uyu mudugudu wa Kiruhura binyuze kuri telefoni zigendanwa.

Ni ubufatanye bwagezweho ahanini ngo hashingiwe ku kuba abaturage bamaze gusobanukirwa kwicungira umutekano no kutanga amakuru ku buryo bwihuse.

Ubuyobozi bw’akagari ka Cyasemakamba, buyobowe na Baganizi Fréderic, bwarekuyee uyu mugabo, bumusaba kwihutira gushaka ibyangonbwa vuba, dore ko ngo avuga ko yaturutse i Ngororero, mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu karere ka Ngoma haherutse gukorwa umukwabu, hafatwa bakekwaho gukora ubujura basaga 80.

 

Comments

 
 
Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)
Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo yategetse abakirisito kunywa uburozi bwica imbeba abizeza ko urabakiza indwara. Pasiteri Light Monyeki uyobore itorero rya Grace Living Hope Ministries (...)

Telefoni yagacishijeho, Nokia ‘Bagore Beza’, igiye kugaruka ku isoko
Telefoni yagacishijeho, Nokia ‘Bagore Beza’, igiye kugaruka ku isoko

Telefoni yatwaye imitima ya benshi mu myaka ya za 2000, Nokia 3310, yamenyekanye mu Rwanda nka Bagore Beza, igiye kugaruka ku isoko mu minsi ya vuba. Ikinyamakuru Venture Beat kivuga ko (...)

Gakenke :  Amateka y’umusozi wiswe « Ijuru ry’Umwami »
Gakenke : Amateka y’umusozi wiswe « Ijuru ry’Umwami »

Umusozi wa Kabuye uherereye mu Karere ka Gakenke ufite uburebure bwa metero 2647, uhuriweho n’imirenge ya Karambo, Nemba na Kamubuga, ubitse amateka menshi kandi iyo uhahagaze uba witegeye ibice (...)

Havumbuwe undi mugabane w’Isi mu nyanja y’u Buhinde
Havumbuwe undi mugabane w’Isi mu nyanja y’u Buhinde

Abahanga mu miterere y’ubutaka bavumbuye umugabane mushya mu nyanja y’u Buhinde witwa “Mauritia” ugizwe n’ibirwa birimo Seychelles na Mauritius . Umuyobozi w’itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi, Prof. (...)

Internet: Donald Trump yaba afite umuvandimwe w’Umunyafurika!? Koko se?
Internet: Donald Trump yaba afite umuvandimwe w’Umunyafurika!? Koko se?

Ifoto y’umugabo w’umwirabura usa nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yaciye ibintu kuri internet. Benshi bakomeje gutangara babonye uyu mugabo ufite umusatsi utukura nk’uwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.