Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Mali: Imbeba yabujije indege guhaguruka   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Indege ya Air France yasubitse urugendo rwo kuva mu mujyi wa Bamako yerekeza i Paris mu Bufaransa nyuma y’uko bayisanzemo imbeba ku wa Gatanu.

Umuvugizi wa Air France, Christophe Paumier yabwiye AFP ko kuvana iyo mbeba mu ndege byatwaye amasaha menshi cyane ku buryo byabaye ngombwa ko urugendo ruburizwamo.

Urwo rugendo rwasubitswe amasaha 48, indege igenda ku mugoroba wo ku cyumweru. Abagenzi bari gukora urwo rugendo rwiswe AF 373 bacumbikiwe mu mahoteli mu murwa mukuru wa Mali.

Paumier avuga ko kompanyi ya Air France izaha buri mugenzi impozamarira.

Ati”Air France ibabajwe n’ibyabaye ariko byari ngombwa kuko ishishiajwe n’umutekano w’abakiriya bayo n’abakozi bayo cyane.”

Imbeba ni inyamaswa zitera ubwoba kompanyi zikora ingendo z’indege, kuko zishobora kwangiza insinga zigateza impanuka.

 

Comments

 
 
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu

Mu gihe abakirisitu bitegura kwizihiza Pasika, itsinda ry’abubatsi ryasoje ibikorwa byo kuvugurura ahafatwa nk’ahari imva Yezu Kristu yashyinguwemo akazuka mu mujyi wa Yeruzalemu. Hari hashize (...)

Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore
Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore

Abagabo babiri b’ahitwa i Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli muri Uganda, bemeranyije guhinduranya abagore babo, kugira ngo bakemure amakimbirane bari bamaranye iminsi. Paul Kiirya, w’imyaka 55 (...)

Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo
Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo

Abayisilamu babarirwa muri miliyari 1.6 ku Isi, buri munsi basenga inshuro eshanu bapfukama bakubika umutwe berekeza i Maka nka kimwe mu bintu bitanu bategetswe gukora n’igitabo cyabo gitagatifu, (...)

Facebook yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu mahanga
Facebook yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu mahanga

Urubuga Nkoranyambaga rwa Facebook rwatangije uburyo bwo kohereza amafaranga mu mahanga hakoreshejwe ‘Messenger.” Ubwo bushya bwemerera umuntu koherereza amafaranga inshuti n’abavandimwe ziri mu (...)

Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)
Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo yategetse abakirisito kunywa uburozi bwica imbeba abizeza ko urabakiza indwara. Pasiteri Light Monyeki uyobore itorero rya Grace Living Hope Ministries (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.