Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Ku myaka icumi apima ibiro hafi 200 (Amafoto)   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 June 2016

 
 

Arya, umwana w’imyaka icumi wo mu ntara ya Java mu Burengerazuba bwa Indonesia apima ibiro 192, akarya inshuro eshanu ku munsi.

Nyina witwa Rokayah avuga ko ahora ashonje, imyenda ntikimukwira yirirwa ,yambaye agatambaro gusa.

Bamugaburira umuceri, amafi, inyama z’inka , isupu n’indi sosi ya soya yitwa Tempeh, ngo byose hamwa byahaza abagabo babiri.

Rokayah avuga ko umuhungu we yataye ishuri ubu yirirwa arya akanaryama gusa.

Ati”Ahora ananiwe agataka kubura umwuka. Ararya akanaryama gusa atakora ibyo akajya mu bwogero akamaramo amasaha.”

Ababyeyi ba Arya bafashe umwanzuro wo kugabanya ibyo arya ku munsi ubu arya umuceri gusa.

Nyina ati” Umuhungu wanjye ari gukura vuba mfite impungenge z’ubuzima bwe, nta bundi buryo mbona natuma ananuka uretse kumuha ibiryo bike. Atera intambwe ebyiri akaba araguye. Nifuza ko umwana wanjye yasubira mu ishuri agakina n’abandi bana.”

Uyu mwana wavutse ku bahinzi, yabyawe nyina atabazwe afite ibiro 3.2.

Ku myaka ibiri ibiro bye byiyongereye umusubirizo ariko ababyeyi be ntibabifata nk’ikibazo gikomeye kugeza ubu ubwo afatwa nk’umwana wa mbere munini ku Isi.

 

Comments

 
 
Facebook yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu mahanga
Facebook yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu mahanga

Urubuga Nkoranyambaga rwa Facebook rwatangije uburyo bwo kohereza amafaranga mu mahanga hakoreshejwe ‘Messenger.” Ubwo bushya bwemerera umuntu koherereza amafaranga inshuti n’abavandimwe ziri mu (...)

Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)
Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo yategetse abakirisito kunywa uburozi bwica imbeba abizeza ko urabakiza indwara. Pasiteri Light Monyeki uyobore itorero rya Grace Living Hope Ministries (...)

Telefoni yagacishijeho, Nokia ‘Bagore Beza’, igiye kugaruka ku isoko
Telefoni yagacishijeho, Nokia ‘Bagore Beza’, igiye kugaruka ku isoko

Telefoni yatwaye imitima ya benshi mu myaka ya za 2000, Nokia 3310, yamenyekanye mu Rwanda nka Bagore Beza, igiye kugaruka ku isoko mu minsi ya vuba. Ikinyamakuru Venture Beat kivuga ko (...)

Gakenke :  Amateka y’umusozi wiswe « Ijuru ry’Umwami »
Gakenke : Amateka y’umusozi wiswe « Ijuru ry’Umwami »

Umusozi wa Kabuye uherereye mu Karere ka Gakenke ufite uburebure bwa metero 2647, uhuriweho n’imirenge ya Karambo, Nemba na Kamubuga, ubitse amateka menshi kandi iyo uhahagaze uba witegeye ibice (...)

Havumbuwe undi mugabane w’Isi mu nyanja y’u Buhinde
Havumbuwe undi mugabane w’Isi mu nyanja y’u Buhinde

Abahanga mu miterere y’ubutaka bavumbuye umugabane mushya mu nyanja y’u Buhinde witwa “Mauritia” ugizwe n’ibirwa birimo Seychelles na Mauritius . Umuyobozi w’itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi, Prof. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.