Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Isiraheli: Bakoze telefoni y’akataraboneka ... ihenze kurusha imodoka (Amafoto)   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 June 2016

 
 

Uruganda rwo muri Isiraheli rwitwa Sirin Labs rwakoze telefoni igezweho igura amadorali 14 000 (10 892 000 frws).

Iyi telefoni yitwa Solarin ikoresha ikoranabuhanga rya Android. Yagenewe abaherwe batunze inyandiko n’andi makuru akomeye batsimbarayeho.



Solarin yagenewe ahanini abagabo, ifite ahantu ukanda ahasigaye igatangira kurinda amakuru yose ayirimo ku buryo ibigo by’ubutasi n’iby’iperereza byose ku Isi bidashobora kuyinjirira nk’uko Engadget ibitangaza.



Iyi telefoni kandi ibwira nyirayo mu gihe umuntu umuhamagaye itamushira amakenga. Ifite umutima wa Snapdragon 810, GB enye za Ram, camera ya Mega pixels 23.8 na GB 120 z’ububiko.



Umwe mu bakoze iyo telefoni, Moshe Hogeg, yavuze ko bayikoze kubera ibigo by’ubutasi cyane cyane NSA ya USA byumviriza ndetse bikanareba amabanga y’abantu batandukanye, cyane cyane abacuruzi.







 

Comments

  • Muvunyi June 2016

    Aba bagabo baraturagiye kuko ibi by’umutekano na IPhone irabikora, FBI yananiwe kwijira muri iPhone ahubwo aba barashaka amafaranga y’ubusa

  • Tech Homie June 2016

    Eh Eh iyi umuntu yayibona he mu Rwanda?


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
USA: Havumbuwe uburyo bwo kuvura igisebe ntihasigare inkovu
USA: Havumbuwe uburyo bwo kuvura igisebe ntihasigare inkovu

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye uburyo bwo kuvura ibisebe, bigakira burundu hazaho urundi ruhu rumeze nk’urwa mbere aho gusigara inkovu (...)

USA: Bakoze indake zo kwihishamo ku munsi w’imperuka (Amafoto)
USA: Bakoze indake zo kwihishamo ku munsi w’imperuka (Amafoto)

Sosiyete yitwa Vivos Group yo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ifite indake zikodeshwa zizacumbikira imiryango mu gihe cy’irangira ry’Isi. Izo ndake zifite (...)

Ahantu 5 nyaburanga hagenderewe cyane ku Isi muri 2016
Ahantu 5 nyaburanga hagenderewe cyane ku Isi muri 2016

Umujyi wa Londres, Bangkok, Paris, Dubai na Istanbul niyo mijyi 5 yagenderewe cyane n’abakerarugendo kurusha iyindi ku mpamvu zitandukanye zirimo kuruhuka, kwiga n’ibindi binyuranye. 1. London (...)

Ifoto y’Umunsi: Imibyinire ya Perezida Nkurunziza yatangaje benshi
Ifoto y’Umunsi: Imibyinire ya Perezida Nkurunziza yatangaje benshi

Perezida Nkurunziza, uvuga ko ari umurokore, yabyinnye ikorasi ku buryo budasanzwe mu giterane cyo gushimira Imana akoresha buri mwaka.

U  Buhinde bugiye guca amande indege zinaga amazirantoki mu kirere
U Buhinde bugiye guca amande indege zinaga amazirantoki mu kirere

Urukiko rwo mu Buhinde rwanzuye ko indege izafatwa inaga mu kirere amazirantoki y’abagenzi bayo akagwa ku baturage izajya icibwa amande y’amadorali 726 (hafi 600 000 frws). Ni nyuma y’uko (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.