Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Ingagi yo mu Birunga yasagariye umugore wo muri Australia, bati ‘yamukunze’   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Umugore wo muri Australia avuga ko ubwo yari muri Parike y’Ibirunga asura ingagi, imwe muri zo y’ingabo yari imwivuganye abo bari kumwe bagakeka ko yari yamukunze.

Gemma Cosgriff, w’imyaka 29 yari mu kwezi kwabuki, n’umugabo we, basura ingagi, ngo nibwo ingagi y’ibiro 300 yamubonaga ikiruka imusatira ikamukubita hasi.

Ati” Nari mfite ubwoba ko iranyica muri ako kanya.”

PNG - 986.2 kb
Cosgriff watewe n’ingagi (ibumoso) yari mu kwezi kwa buki n’umugabo we

Abo bari kumwe bamugiriye inama yo kwipfuka mu maso ntagerageze kuyirwanya.

Cosgriff ati’Barambwiye ngo sinyirebe mu maso nanjye nahise nyima amaso.”

Ingagi nayo ntacyo yamutwaye, hashize akanya agato ihita igenda abashinzwe parike baramuhagurutsa akomeza ubukerarugendo bwe.



Uyu mugore avuga ko impamvu yahagurutse nta n’igikomere ariko ukubera ukuntu umubiri w’ingagi worohereye.

Ati” Nubwo ari kinini, cyorohereye nk’umusego, nibyo byatumye ahari ntakomereka.”

Uyu mugore ngo yari yahoze yifotoreza hafi y’iyo ngagi, abo bari kumwe basigaye batera urwenya ko ‘yari yamukunze’.



We ariko yabwiye ikinyamakuru 9News ko amabara y’imyenda yari yambaye ashobora kuba ari yo yayikuruye . Ati” Nemeza ntashidikanya ko ari uko nari nambaye imyenda y’iroza.”

Ibi bishimangirwa n’umwarimu mu buzima bw’ubwonko muri kaminuza ya Melbourne Varsha Pilbrow.

Ati” Birashoboka ko iyo ngagi yabonye amabara adasanzwe mu bwatsi bwayo ikagira igihunga .”

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
UK: Barakajwe na Imam wasomeye Korowani muri Katederali ya Kiliziya Gatolika
UK: Barakajwe na Imam wasomeye Korowani muri Katederali ya Kiliziya Gatolika

Abakirisitu benshi bifashe ku munwa nyuma y’uko Imam yemerewe gusengera muri Katederali ya Kiliziya ya Gloucester mu Bwongereza. Mu imurika rishingiye ku kwemera n’umuco ryabereye muri iyo (...)

USA: Havumbuwe uburyo bwo kuvura igisebe ntihasigare inkovu
USA: Havumbuwe uburyo bwo kuvura igisebe ntihasigare inkovu

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye uburyo bwo kuvura ibisebe, bigakira burundu hazaho urundi ruhu rumeze nk’urwa mbere aho gusigara inkovu (...)

USA: Bakoze indake zo kwihishamo ku munsi w’imperuka (Amafoto)
USA: Bakoze indake zo kwihishamo ku munsi w’imperuka (Amafoto)

Sosiyete yitwa Vivos Group yo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ifite indake zikodeshwa zizacumbikira imiryango mu gihe cy’irangira ry’Isi. Izo ndake zifite (...)

Ahantu 5 nyaburanga hagenderewe cyane ku Isi muri 2016
Ahantu 5 nyaburanga hagenderewe cyane ku Isi muri 2016

Umujyi wa Londres, Bangkok, Paris, Dubai na Istanbul niyo mijyi 5 yagenderewe cyane n’abakerarugendo kurusha iyindi ku mpamvu zitandukanye zirimo kuruhuka, kwiga n’ibindi binyuranye. 1. London (...)

Ifoto y’Umunsi: Imibyinire ya Perezida Nkurunziza yatangaje benshi
Ifoto y’Umunsi: Imibyinire ya Perezida Nkurunziza yatangaje benshi

Perezida Nkurunziza, uvuga ko ari umurokore, yabyinnye ikorasi ku buryo budasanzwe mu giterane cyo gushimira Imana akoresha buri mwaka.

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.