Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Icyamamare Pete Burns, wihinduje umugore, apfuye yarabazwe isura inshuro zisaga 300   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 October 2016

 
 

Umuhanzi w’Umwongereza, Pete Burns, wo mu itsinda Dead or Alive, yapfuye ku wa mbere amaze kwibagisha isura inshuro zisaga 300.

Umujyanama we yatangaje ko Burns yapfuye urupfu rutunguranye, umutima we ugahagarara.

Yavutse gifite igitsina gabo ariko akaba umutinganyi, agenda yibagisha kenshi ku buryo kuri ubu yafatwaga nk’umugore.

Burns yashinze itsinda ry’umuziki ryitwa Dead or Alive mu 1980 riramamara cyane.

JPEG - 50.9 kb
Pete Burns atarahinduka cyane

Yakomeje kwinyuza ku cyuma baramubaga biratinda kugeza ubwo ahindutse burundu abari bamuzi mbere ntibashobore kumumenya.

We ubwe yarivugiye ati “Nsigaye nsa nk’igikoko cya Frankenstein (gikunze gukinwa muri filimi) kugeza ubu maze kubagwa inshuro zirenga 300. Birashoboka ko ningira nk’imyaka 80 Imana izaba itakimenya.”

Mu buhamya bwe, yavuze ko agitangira kumenyekana, yashatse kwibagisha izuru ngo rise neza.

Ati “Nabonye ntangiye kuba ikirangirire, ndibwira nti ngomba kugira isura nziza, nari mfite izuru risa n’iryavunitse.”

Yahise atanga amapound 750 izuru bararibaga ariko nabwo asanga yabaye mubi kurushaho.

Daily Mail ivuga ko muri 2006 yagiye kwibagisha iminwa , bayibaga nabi bimukururira ibibazo birenze.

Ati “Natangiye kuzana imyobo mu ruhu ntangira kuruka ibintu by’umuhondo. Iminwa irabyimba.”

Yareze mu nkiko umuganga wamubaze acibwa ama pound 450 y’impozamarira, yongera kubagwa inshuro zirenga 200 kugira ngo yongere amere neza.

Buri cyumweru yagiye abagwa kugira ngo bagarure ingoto ye yari yaravuye mu mwanya wayo, birangira binamuviriyemo kurwara umwijima n’impyiko.

Yashakanye n’umugore Lynne Corlett bamarana imyaka 25 baratandukana aza kwigira umutinganyi w’umugore ashaka umugabo, Michael Simpson.

 

Comments

 
 
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo  gushaka gushinga urugo
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo gushaka gushinga urugo

Abantu benshi bashyingiranwa kuko bumva igihe kigeze bitewe n’imyaka bafite, ariko imyaka ntabwo ari ikibazo, icy’ibanze ni ukuba ibintu by’ibanze biba bikenewe kugira ngo ushake umufasha. (...)

Mu Buhinde urukundo rwica abantu kurusha iterabwoba
Mu Buhinde urukundo rwica abantu kurusha iterabwoba

Ubushakasatsi bwakozwe na Leta y’u Buhinde bwasanze abantu bapfuye bazize urukundo mu myaka icumi n’itanu ishize bakubye inshuro esheshatu abaguye mu bikorwa by’iterwabwoba. Times of India, ivuga (...)

Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu

Mu gihe abakirisitu bitegura kwizihiza Pasika, itsinda ry’abubatsi ryasoje ibikorwa byo kuvugurura ahafatwa nk’ahari imva Yezu Kristu yashyinguwemo akazuka mu mujyi wa Yeruzalemu. Hari hashize (...)

Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore
Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore

Abagabo babiri b’ahitwa i Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli muri Uganda, bemeranyije guhinduranya abagore babo, kugira ngo bakemure amakimbirane bari bamaranye iminsi. Paul Kiirya, w’imyaka 55 (...)

Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo
Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo

Abayisilamu babarirwa muri miliyari 1.6 ku Isi, buri munsi basenga inshuro eshanu bapfukama bakubika umutwe berekeza i Maka nka kimwe mu bintu bitanu bategetswe gukora n’igitabo cyabo gitagatifu, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.