Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Ibyo ukwiye kumenya kuri Camera ya iPhone 7 yageragerejwe mu Rwanda (Amafoto)   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Gafotozi mpuzamahanga Austin Mann, umenyerewe mu kugerageza camera za telefoni, uyu mwaka yaje gufotora uburanga bw’u Rwanda akoresheje iPhone karindwi.

We n’itsinda rya televiziyo National Geographic Taravel na Nat Geo Adventure baje gufotora ingagi, amashyamba n’ibyaro byo mu Rwanda.

Amafoto yose ari muri iyi nkuru ni aya iPhone7

Mann, abanyamakuru n’abafotozi ba Nat Geo Travel + Nat Geo Adventure bahereye mu ishyamba rya Nyungwe, bagenda n’ubwato mu kiyaga cya Kivu, bajya gufotora ingagi muri parike y’Ibirunga basoza bajya gufotora imirima y’icyayi mu ntara y’Amajyepfo.

Ibyo Mann avuga kuri camera ya iPhone 7:

Uyu gafotozi ahamya ko iyi camera ifite ikoranabuhanga rihambaye kuko ikoresha ibirahuri (lens) bibiri bigatuma umuntu afata neza amashusho y’ibidukikije haba ku misozi y’ibyaro no mu mashyamba.

Yongeyeho ko kuba ikurura ikintu kiri kure (2x zoom) kandi ntibitume gisa nabi bituma iba nziza yo gukoresha mu birori n’ahandi hantu hagoranye gufotora.

Avuga kandi Camera ya iPhone 7 ikoranye ikoranabuhanga rituma ifotora neza ikintu kiri kugenda ku muvuduko, ntihazemo ibihu, ibi ibikora neza kurusha izindi camera za telefoni zayibanjirije zaba iza Android n’izindi iPhones.

Austin Mann ahamya ko iPhone 7 ari nziza yo gufotora mu kirere cy’u Rwanda kiba kirimo ibihu mu masaha y’igitondo.

Sosiyete ya Apple ‘iPhone 7’ ku wa Gatatu w’icyumweru gishize. Iyi telefoni ntigira umwobo ucomekwamo utwuma tw’amatwi (headphones/ecouteurs) ahubwo izasohokana na ekuteri zayo zihariye zidakenera insinga (wireless).

JPEG - 97.1 kb
Ifite ’Focus’ ku buryo ushobora kuyifotoza ukavangura icyo ushaka n’icyo udashaka ko kigaragara

iPhone 7 kandi ushobora kuyijugunya mu mazi igakomeza gukora nk’ibisanzwe. Bivuze ko ushobora kuyibagirirwa mu myenda ukayimesa , cyangwa ikagwa mu ndobo y’amazi ntipfe; gusa iguye nko mu mazi menshi nko mu mugezi, piscine cyangwa ikiyaga imara iminota mike cyane igapfa.

Izatangira kugurishwa ku madorali 649 (igiciro cy’uruganda) naho iPhone 7 Plus (nini kurushaho) igure amadorali 769.

JPEG - 68.5 kb
Mu gitondo, ikirere kirimo igihu, iPhone 7 ifotora neza
JPEG - 146.5 kb
Iyi telefoni wayifotoza abawe amafoto batazibagirwa mu buzima

Amafoto:http://austinmann.com/

 

Comments

 
 
Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)
Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo yategetse abakirisito kunywa uburozi bwica imbeba abizeza ko urabakiza indwara. Pasiteri Light Monyeki uyobore itorero rya Grace Living Hope Ministries (...)

Telefoni yagacishijeho, Nokia ‘Bagore Beza’, igiye kugaruka ku isoko
Telefoni yagacishijeho, Nokia ‘Bagore Beza’, igiye kugaruka ku isoko

Telefoni yatwaye imitima ya benshi mu myaka ya za 2000, Nokia 3310, yamenyekanye mu Rwanda nka Bagore Beza, igiye kugaruka ku isoko mu minsi ya vuba. Ikinyamakuru Venture Beat kivuga ko (...)

Gakenke :  Amateka y’umusozi wiswe « Ijuru ry’Umwami »
Gakenke : Amateka y’umusozi wiswe « Ijuru ry’Umwami »

Umusozi wa Kabuye uherereye mu Karere ka Gakenke ufite uburebure bwa metero 2647, uhuriweho n’imirenge ya Karambo, Nemba na Kamubuga, ubitse amateka menshi kandi iyo uhahagaze uba witegeye ibice (...)

Havumbuwe undi mugabane w’Isi mu nyanja y’u Buhinde
Havumbuwe undi mugabane w’Isi mu nyanja y’u Buhinde

Abahanga mu miterere y’ubutaka bavumbuye umugabane mushya mu nyanja y’u Buhinde witwa “Mauritia” ugizwe n’ibirwa birimo Seychelles na Mauritius . Umuyobozi w’itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi, Prof. (...)

Internet: Donald Trump yaba afite umuvandimwe w’Umunyafurika!? Koko se?
Internet: Donald Trump yaba afite umuvandimwe w’Umunyafurika!? Koko se?

Ifoto y’umugabo w’umwirabura usa nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yaciye ibintu kuri internet. Benshi bakomeje gutangara babonye uyu mugabo ufite umusatsi utukura nk’uwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.