Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

HP yasohoye Laptop ifite umubyimba muto kurusha izindi (Amafoto)   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 April 2016

 
 

Ikigo gikora ibikoresho by’ikoranabuhanga cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Hewlett-Packard (HP) giherutse gusohora mudasobwa ngendanwa (Laptop) ifatwa nk’ifite umubyimba muto kurusha izindi.

HP ivuga ko iyo Laptop yitwa Spectre, inanutse cyane kurusha MAcbook Air, ikaba ifite ikoranabuhanga n’ubushobozi bihambaye.



Spectre irahenze: ntiyagenewe abagura ibya make, HP ivuga ko yayigeneye abakunda Laptop zifite isura nziza kandi zinakora cyane.

Yasohotse ku giciro cyo ku ruganda cy’amadorali 1169 ( 900 000 frws).

JPEG - 16.7 kb
Ni nziza ku bakunda mudasobwa nziza kandi ishoboye
PNG - 329.2 kb
Ifite ikirahuri cya Pouces 13.3 cyerekana amashusho ari ku rwego rwa 1080P
PNG - 292.4 kb
Iza mu ibara ry’icyuma na zahabu
PNG - 242.5 kb
Umubyimba wayo wa milimetero 10.4 ni muto cyane kurusha uwa Macbook Air (17mm) na MacBook (13 mm)
PNG - 268 kb
Ifite aho gucomeka urusinga rwo mu bwoko bwa USB C
PNG - 53 kb
Gucomeka ibindi bikoresho (nka Flash Disks) bisaba utu dutsinga
 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
UK: Barakajwe na Imam wasomeye Korowani muri Katederali ya Kiliziya Gatolika
UK: Barakajwe na Imam wasomeye Korowani muri Katederali ya Kiliziya Gatolika

Abakirisitu benshi bifashe ku munwa nyuma y’uko Imam yemerewe gusengera muri Katederali ya Kiliziya ya Gloucester mu Bwongereza. Mu imurika rishingiye ku kwemera n’umuco ryabereye muri iyo (...)

USA: Havumbuwe uburyo bwo kuvura igisebe ntihasigare inkovu
USA: Havumbuwe uburyo bwo kuvura igisebe ntihasigare inkovu

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye uburyo bwo kuvura ibisebe, bigakira burundu hazaho urundi ruhu rumeze nk’urwa mbere aho gusigara inkovu (...)

USA: Bakoze indake zo kwihishamo ku munsi w’imperuka (Amafoto)
USA: Bakoze indake zo kwihishamo ku munsi w’imperuka (Amafoto)

Sosiyete yitwa Vivos Group yo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ifite indake zikodeshwa zizacumbikira imiryango mu gihe cy’irangira ry’Isi. Izo ndake zifite (...)

Ahantu 5 nyaburanga hagenderewe cyane ku Isi muri 2016
Ahantu 5 nyaburanga hagenderewe cyane ku Isi muri 2016

Umujyi wa Londres, Bangkok, Paris, Dubai na Istanbul niyo mijyi 5 yagenderewe cyane n’abakerarugendo kurusha iyindi ku mpamvu zitandukanye zirimo kuruhuka, kwiga n’ibindi binyuranye. 1. London (...)

Ifoto y’Umunsi: Imibyinire ya Perezida Nkurunziza yatangaje benshi
Ifoto y’Umunsi: Imibyinire ya Perezida Nkurunziza yatangaje benshi

Perezida Nkurunziza, uvuga ko ari umurokore, yabyinnye ikorasi ku buryo budasanzwe mu giterane cyo gushimira Imana akoresha buri mwaka.

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.