Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Hasohotse iPhone 7 igwa mu mazi ntipfe, ibyo ukwiye kuyimenyaho (Amafoto)   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Sosiyete ya Apple yatangaje ko yasohoye telefoni ‘iPhone 7’ ku wa Gatatu, izanye udushya tutari dusanzwe mu zindi iPhones zayibanjirije.



Iyi telefoni ntigira umwobo ucomekwamo utwuma tw’amatwi (headphones/ecouteurs) ahubwo izasohokana na ekuteri zayo zihariye zidakenera insinga (wireless). Zishobora kuzatangira kugurishwa mu mpera z’uyu mwaka ku giciro cy’uruganda cy’amadorali 159.



Abashaka gucomeka ekuteri zisanzwe kuri iyi telefoni bazakoresha agahuza (adaptor) kazajya gasohokana nayo.

iPhone 7 kandi ushobora kuyijugunya mu mazi igakomeza gukora nk’ibisanzwe. Bivuze ko ushobora kuyibagirirwa mu myenda ukayimesa , cyangwa ikagwa mu ndobo y’amazi ntipfe; gusa iguye nko mu mazi menshi nko mu mugezi, piscine cyangwa ikiyaga imara iminota mike cyane igapfa.



Yasohotse iri mu mabara atanu, iroza rivanze na zahabu, zahabu, umuringa, umukara n’umukara wijimye cyane.



Izatangira kugurishwa ku madorali 649 (igiciro cy’uruganda) naho iPhone 7 Plus (nini kurushaho) igure amadorali 769.

iPhone 7 Plus izaba ifite camera y’inyuma ifite indorerwamo ebyiri kugira ngo igire amafoto meza kandi umuntu ashobore gufotora ikintu kitamwegereye.

Izasohoka ifite ububiko bwa GB 32, GB128 na GB 256.



 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
UK: Barakajwe na Imam wasomeye Korowani muri Katederali ya Kiliziya Gatolika
UK: Barakajwe na Imam wasomeye Korowani muri Katederali ya Kiliziya Gatolika

Abakirisitu benshi bifashe ku munwa nyuma y’uko Imam yemerewe gusengera muri Katederali ya Kiliziya ya Gloucester mu Bwongereza. Mu imurika rishingiye ku kwemera n’umuco ryabereye muri iyo (...)

USA: Havumbuwe uburyo bwo kuvura igisebe ntihasigare inkovu
USA: Havumbuwe uburyo bwo kuvura igisebe ntihasigare inkovu

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavumbuye uburyo bwo kuvura ibisebe, bigakira burundu hazaho urundi ruhu rumeze nk’urwa mbere aho gusigara inkovu (...)

USA: Bakoze indake zo kwihishamo ku munsi w’imperuka (Amafoto)
USA: Bakoze indake zo kwihishamo ku munsi w’imperuka (Amafoto)

Sosiyete yitwa Vivos Group yo muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ifite indake zikodeshwa zizacumbikira imiryango mu gihe cy’irangira ry’Isi. Izo ndake zifite (...)

Ahantu 5 nyaburanga hagenderewe cyane ku Isi muri 2016
Ahantu 5 nyaburanga hagenderewe cyane ku Isi muri 2016

Umujyi wa Londres, Bangkok, Paris, Dubai na Istanbul niyo mijyi 5 yagenderewe cyane n’abakerarugendo kurusha iyindi ku mpamvu zitandukanye zirimo kuruhuka, kwiga n’ibindi binyuranye. 1. London (...)

Ifoto y’Umunsi: Imibyinire ya Perezida Nkurunziza yatangaje benshi
Ifoto y’Umunsi: Imibyinire ya Perezida Nkurunziza yatangaje benshi

Perezida Nkurunziza, uvuga ko ari umurokore, yabyinnye ikorasi ku buryo budasanzwe mu giterane cyo gushimira Imana akoresha buri mwaka.

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.