Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Harigwa uburyo abatuye Isi babaho badakenera korora inka   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Abashakashatsi batandukanye hirya no hino ku Isi batangiye gucukumbura bareba icyasimbura ibifitiye akamaro ikiremwamuntu bikomoka ku nka.

Ni nyuma yo gusanga inka yifashishwa kugira ngo muntu abone ibiribwa, imyambaro no mu buvuzi, ariko bitewe n’aho Isi igeze, bakabona korora inka bitwara intege n’umutungo mwinshi.

Ikinyamakuru Popular Science kivuga ko inka inywa amazi menshi kandi igasohora gazi methane nyinshi. Hiyongeraho ko zirisha ubwatsi bwinshi bityo zikaba zibangamiye ibidukikije.

JPEG - 104.6 kb
Abantu bashobora kutazongera gukenera inka

Izo mpamvu zatumye abahanga muri siyansi bakoresha uturemangingo tw’inyamaswa, imisemburo n’udukoko ngo bakore ibindi bintu umuntu yakoresha bidaturutse ku nka.

Inyama

JPEG - 60.4 kb
Mark Post ni umuhanga mu guhinga inyama

Umuhanga mu gukora inyama Dr. Mark Post wo muri kaminuza ya Maastricht mu Buholandi yatangiye ubushakashatsi kuva mu 2013, ashaka gukora inyama iryoshye nk’iy’inka ariko ikorewe muri laboratwari ku buryo mu minsi iri imbere abantu bashobora kuzazibukira kubaga inka.

Kugeza ubu inyama zakorewe muri laboratwari zivugwaho kubura icyanga no guteza indwara.

Uruhu

Uruhu rw’inka rukoreshwa cyane mu myambaro ariko inganda nka Modern Meadow zatangiye gukoresha uturemangingo tw’inka, imbogo, ... ku buryo bakora impu muri laboratwari zikadodwamo amakoti, inkweto n’ibindi.

Izi mpu ziba zikomeye nk’izivuye ku nka kandi abazikora ntibaruha mu kuzitunganya kuko bidasaba kuzivanaho ubwoya no kuzibika neza ngo zitabora.

Collagen

Impu z’inka zikorwamo “collagen” ikoreshwa mu guhoma ibisebe ku muntu. Kuri ubu ibigo bimwe byatangiye gukorera muri laboratwari “collagen yitwa KOD”, ihagarika iva ry’amaraso igatuma igisebe gikira vuba, ikiza cyayo kandi ni uko itifitemo uturemangingo tw’inka.

Amata

Uruganda rwitwa Muufri rwatangiye umushinga wo gukora amata afite icyanga nk’icy’inshyushyu hakoreshejwe soya. Ayo mata akorwa hagendewe ku turemangingo tw’inka dushyirwa mu misemburo hakongerwamo calcium, potassium n’urundi ruvangitirane rw’imiti iyaha ibara ry’umweru n’uburyohe busa nk’ubw’ay’umwimerere.

Mu gihe kandi inka zakurwagamo “insulin” umuti ufasha abarwaye diyabeti kugira ngo isukari itiyongera cyangwa igabanuke cyane mu mubiri, kuri ubu abashakashatsi bo muri kaminuza ya Massachussets Institute of Technology batangiye kugerageza ubundi bwoko bwa insulin idakozwe mu turemangingo tw’inka.

Nubwo bishoboka cyane ko ibi byavuzweho hejuru bishobora kuzasimbura ibikomoka ku nka, haracyari impungenge ko bimwe muri byo bishobora kuzana izindi ngaruka ku mubiri wa muntu.

 

Comments

 
 
Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)
Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo yategetse abakirisito kunywa uburozi bwica imbeba abizeza ko urabakiza indwara. Pasiteri Light Monyeki uyobore itorero rya Grace Living Hope Ministries (...)

Telefoni yagacishijeho, Nokia ‘Bagore Beza’, igiye kugaruka ku isoko
Telefoni yagacishijeho, Nokia ‘Bagore Beza’, igiye kugaruka ku isoko

Telefoni yatwaye imitima ya benshi mu myaka ya za 2000, Nokia 3310, yamenyekanye mu Rwanda nka Bagore Beza, igiye kugaruka ku isoko mu minsi ya vuba. Ikinyamakuru Venture Beat kivuga ko (...)

Gakenke :  Amateka y’umusozi wiswe « Ijuru ry’Umwami »
Gakenke : Amateka y’umusozi wiswe « Ijuru ry’Umwami »

Umusozi wa Kabuye uherereye mu Karere ka Gakenke ufite uburebure bwa metero 2647, uhuriweho n’imirenge ya Karambo, Nemba na Kamubuga, ubitse amateka menshi kandi iyo uhahagaze uba witegeye ibice (...)

Havumbuwe undi mugabane w’Isi mu nyanja y’u Buhinde
Havumbuwe undi mugabane w’Isi mu nyanja y’u Buhinde

Abahanga mu miterere y’ubutaka bavumbuye umugabane mushya mu nyanja y’u Buhinde witwa “Mauritia” ugizwe n’ibirwa birimo Seychelles na Mauritius . Umuyobozi w’itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi, Prof. (...)

Internet: Donald Trump yaba afite umuvandimwe w’Umunyafurika!? Koko se?
Internet: Donald Trump yaba afite umuvandimwe w’Umunyafurika!? Koko se?

Ifoto y’umugabo w’umwirabura usa nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yaciye ibintu kuri internet. Benshi bakomeje gutangara babonye uyu mugabo ufite umusatsi utukura nk’uwa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.