Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Hakozwe agakingirizo kadasanzwe : "Ntigapfumurwa n’urushinge"   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 June 2016

 
 

Uruganda rwo muri Suwede, LELO rwakoze agakingirizo kitwa “Hex” gakoranwe ubuhanga kizewe ijana ku ijana ko kadashobora gucika mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Ako gakingirizo gafatwa nk’impinduka ya mbere ikomeye mu mikorere y’udukingirizo mu myaka 70 ishize.

Nta gakoresheje ibikoresho bimwe nk’udusanzwe ariko bigatandukanira mu buryo gateye. Abenjeniyeri bo mu ruganda rwa LELO bamaze imyaka irindwi bagakora, bavuga ko bashatse kuvugurura imiterere y’agakingirizo ku buryo ntawe ku Isi uzongera guterwa impungenge no kuba kacika mu mibonano

Filip Sedec wavumbuye LELO Hex, yabwiye Mashable ati” Twashatse gukora igakingirizo gatandukanye 100% n’udusanzweho.”

Yavuze ko kagabanyijemo uduce 350 duto cyane tw’impande esheshatu (Hexagons) , kugira ngo gakomere.

Ati”Gateye nk’ibishashara by’ubuki cyangwa uruhu rw’inzoka. Kuko uduce duto tw’impande 6 dutera uruhu gukomera cyane.”

Aka gakingirizo kandi gakweduka ku buryo bworoshye kakaringanira n’ingano y’igitsina cy’ugakoresheje. “Nubwo wagapfumuza urushinge ntigacika!”

Kitezweho kugabanya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko udukingirizo dusanzweho dufite ikizere kingana na 70% cyo kudacika.

JPEG - 26.6 kb
Imbere mu gakingirizo
 

Comments

 
 
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo  gushaka gushinga urugo
Dore ibyo ukwiye kumenya mbere yo gushaka gushinga urugo

Abantu benshi bashyingiranwa kuko bumva igihe kigeze bitewe n’imyaka bafite, ariko imyaka ntabwo ari ikibazo, icy’ibanze ni ukuba ibintu by’ibanze biba bikenewe kugira ngo ushake umufasha. (...)

Mu Buhinde urukundo rwica abantu kurusha iterabwoba
Mu Buhinde urukundo rwica abantu kurusha iterabwoba

Ubushakasatsi bwakozwe na Leta y’u Buhinde bwasanze abantu bapfuye bazize urukundo mu myaka icumi n’itanu ishize bakubye inshuro esheshatu abaguye mu bikorwa by’iterwabwoba. Times of India, ivuga (...)

Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu

Mu gihe abakirisitu bitegura kwizihiza Pasika, itsinda ry’abubatsi ryasoje ibikorwa byo kuvugurura ahafatwa nk’ahari imva Yezu Kristu yashyinguwemo akazuka mu mujyi wa Yeruzalemu. Hari hashize (...)

Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore
Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore

Abagabo babiri b’ahitwa i Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli muri Uganda, bemeranyije guhinduranya abagore babo, kugira ngo bakemure amakimbirane bari bamaranye iminsi. Paul Kiirya, w’imyaka 55 (...)

Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo
Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo

Abayisilamu babarirwa muri miliyari 1.6 ku Isi, buri munsi basenga inshuro eshanu bapfukama bakubika umutwe berekeza i Maka nka kimwe mu bintu bitanu bategetswe gukora n’igitabo cyabo gitagatifu, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.