Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Utuntu n’utundi

Asgardia, igihugu cya mbere kigiye gushingwa mu isanzure, gikeneye abaturage   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Abahanga muri siyansi, abenjeniyeri, abashoramari n’impuguke mu by’amategeko bagiye gushinga igihugu cya mbere mu mateka y’Isi kizaba kiri mu isanzure.

Imirimo yo kubaka icyo gihugu izatangira mu mpera z’uyu mwaka, biteganyijwe ko kizatahwa mu 2017. Kizaba gifite amategeko yacyo yihariye, idarapo n’ubusugire nk’ubw’ikindi gihugu cyo ku Isi.

JPEG - 30.4 kb
Sitasiyo yo mu isanzure ya Asgardia izaba imeze itya

Umuyobozi wa Komite ya UNESCO ishinzwe ubumenyi bwo mu isanzure, Dr. Igor Ashurbeyli, uyoboye uwo mushinga avuga ko kizaba gifite imitegekere n’ububasha nk’ubw’ikindi gihugu.

Yagize ati “Asgardia ni igihugu cyigenga, kandi kizajya mu banyamuryango ba Loni, gihabwe agaciro nk’ak’ibindi bihugu.”

Abashaka gushinga igihugu cya Asgardia bavuga ko kizakoreshwa nk’ubuhungiro bw’imvururu n’ibyago biri mu Isi. Mu gihe ikintu cyose cyoherezwa mu isanzure gikomeza kugendera ku mategeko y’igihugu cyacyohereje, buri muntu cyangwa ikintu kizajya muri Asgardia kizaba kigenga.

JPEG - 79.8 kb
Asgardia uyirebeye kure

Nk’uko bigaragara ku rubuga rw’icyo gihugu, www.asgardia.space, abashaka kwiyandikisha kuzatura muri icyo gihugu batangiye kwakirwa. Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko abantu 100 000 biyandikisha bwa mbere bazahabwa ubwenegihugu nta mananiza.

Naho abandi ngo bazajya bandikira Loni bayisaba ubwo bwenegihugu. Ubwo twandikaga iyi nkuru, abamaze kwiyandikisha bari 369 235.

Mu nama y’abayobozi b’uyu mushinga, yabereye i Paris ku wa 12 Ukwakira 2016, Ashurbeyli, wiyita ko ari umubyeyi wa Asgardia, yavuze ko bateganya kuzakira abaturage miliyoni 150 benshi bakazajya bakora bataha ku Isi.

Nubwo Asgardia itaraba igihugu cyemewe, abashaka kuyituraho hari ibyo bagomba kuba bujuje nko kuba batuye mu bihugu byemera ubwenegihugu bwinshi.

Mu guhitamo abaturage, abafite amahirwe ni abafite ubushobozi n’ubuhanga bwo gushora imari mu ikoranabuhanga ry’ubumenyi bw’isanzure.

USHAKA KUBA UMUTURAGE WA ASGARDIA? KANDA HANO

 

Comments

 
 
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu
Hasojwe ibikorwa byo kuvugurura imva ya Yezu

Mu gihe abakirisitu bitegura kwizihiza Pasika, itsinda ry’abubatsi ryasoje ibikorwa byo kuvugurura ahafatwa nk’ahari imva Yezu Kristu yashyinguwemo akazuka mu mujyi wa Yeruzalemu. Hari hashize (...)

Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore
Uganda: Polisi yategetse abavandimwe kuguraana abagore

Abagabo babiri b’ahitwa i Butende-Bubanda mu karere ka Kamuli muri Uganda, bemeranyije guhinduranya abagore babo, kugira ngo bakemure amakimbirane bari bamaranye iminsi. Paul Kiirya, w’imyaka 55 (...)

Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo
Ubushakashatsi bwerekanye ko gusenga Kiyisilamu (gusari) bivura ububabare bw’umugongo

Abayisilamu babarirwa muri miliyari 1.6 ku Isi, buri munsi basenga inshuro eshanu bapfukama bakubika umutwe berekeza i Maka nka kimwe mu bintu bitanu bategetswe gukora n’igitabo cyabo gitagatifu, (...)

Facebook yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu mahanga
Facebook yatangije uburyo bushya bwo kohereza amafaranga mu mahanga

Urubuga Nkoranyambaga rwa Facebook rwatangije uburyo bwo kohereza amafaranga mu mahanga hakoreshejwe ‘Messenger.” Ubwo bushya bwemerera umuntu koherereza amafaranga inshuti n’abavandimwe ziri mu (...)

Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)
Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo yategetse abakirisito kunywa uburozi bwica imbeba abizeza ko urabakiza indwara. Pasiteri Light Monyeki uyobore itorero rya Grace Living Hope Ministries (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.