2017-09-25 08:13:20 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Afurika y’Epfo: Pasiteri yategetse abakirisito kunywa uburozi (amafoto)

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-02-16 07:24:26

 
Share on:
 
Yasuwe:1125
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umupasiteri wo muri Afurika y’Epfo yategetse abakirisito kunywa uburozi bwica imbeba abizeza ko urabakiza indwara.

Pasiteri Light Monyeki uyobore itorero rya Grace Living Hope Ministries yafashe amazi ashyiramo icyo ikinini, arabanza asomaho, ubundi benshi baza imbere kuyanywa.

Iri torero ryatangaje amafoto y’icyo gikorwa kuri Facebook mu butumwa bugira buti “Umuntu w’Imana, umuhanuzi Light Monyeki yerekanye imbaraga z’ukwemera anywesha abakirisitu ikinini uburozi bwica bwa Rattex, kugira ngo berekane ukwemera kwabo.”

Asuka ubwo burozi mu mihogo y’abakirisito, yagize ati “Ntidukeneye kwamamaza ukwemera kwacu, niba umwana wo mu muhanda ashobora kunywa itabi rikoze muri ubu burozi imyaka isaga umunani kuki twe tutabunywa? Urupfu ntirudufiteho ububasha.”

Uburozi bwa Rattex, bwagenewe kwica imbeba, butuma umubiri w’umuntu utagira ubushobozi bwo guhagarika amaraso, uwabunyoye ari bwinshi ashobora kuva amaraso kugeza apfuye.

Monyeki si we mupasiteri wa mbere wo muri Afurika y’Epfo ukoze ibintu bidasanzwe ku bayoboke be. Muri 2014, umupasiteri witwa Lesego yategetse abakirisito kurya ibyatsi abizeza ko biri bubahe imbaraga, bikabakiza.

Nyuma yaho undi mupasiteri w’umusore Penuel Mnguni yategetse abakirisito kurya inzoka ngo berekane ukwemera kwabo. Uyu we yaje no gutabwa muri yombi ashinjwa kwica rubozo iyo nyamaswa.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE