Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Uyu mukecuru w’imyaka 80 arusha ingufu abasore benshi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

Ernest Shepherd, ni umukecuru ufite abuzukuru, yizihije isabukuru y’imyaka 80 muri iki cyumweru ariko isura ye nk’iy’umukobwa w’imyaka 20.

Afite ingufu nk’iz’umugabo wihaye, avuga ko yakuze adakozwa iby’imyitozo na siporo kugeza ku myaka 56 ubwo we na mushiki we batangiye imyitozo ngororangingo.



Icyo gihe batangiye kwitabira amarushanwa ya siporo maze mu 2010 aca agahigo yandikwa mu gitabo cyitiriwe Guinness nk’umukecuru urusha abandi umubiri wubakitse neza.

Buri munsi abyuka saa cyenda z’ijoro, agafata akanya ko gutekereza, akajya kwirukanka. Saa mbiri z’igitondo akomeza imyitozo, akaryama saa yine z’ijoro.



Ernestine ntajya ateka, umugabo we Colin bamaranye imyaka 60 niwe umenya ibyo mu gikoni. Atunzwe n’inkoko umuceri, ibinyampeke, ubunyobwa amagi n’amazi menshi.



Mu butumwa atanga asaba abantu kudacika intege kuko bashobora kubaka imibiri yabo batitaye ku myaka bafite, abagira inama yo kutita ku babanenga n’ababaca intege mu gihe bagerageza gukora siporo.







 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abanyarwanda barasabwa kwirinda ibicurane by’ibiguruka
Abanyarwanda barasabwa kwirinda ibicurane by’ibiguruka

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, kiramenyesha Abanyarwanda bose ko ibicurane by’ibiguruka byagaragaye mu gihugu cya Uganda bishobora kwanduza n’abantu kandi bikabazahaza. Ibyo bicurane (...)

Rutsiro:  Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro
Rutsiro: Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro

Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, baravuga ko babangamiwe no gukora ingendo ndende bagiye kwivuza. Umurenge wa Mukura ufite ubuso bungana na kilomeretokare 98,7, ufite (...)

Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari
Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irasaba Abanyarwanda kudakomeza kugendera ku muco wo kuvuga ko bakwiye kubyara bakuzuza isi, ahubwo bagaharanira kubyara abo bashoboye kurera. (...)

Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA
Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California bwasanze abantu bogosha ku myanya y’ibanga bafite ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kurusha abatabikora. Ubwo (...)

RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015
RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC) cyatangaje ko 2% by’imiti itangwa mu bitaro bya Leta ari yo yarangije igihe idakoreshejwe mu mwaka wa 2015, kandi ko birinda kugera aho nta kitakozwe ngo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.