Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Urukingo rwa SIDA rushobora kuboneka muri uyu mwaka   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Urukingo rw’agakoko gatera SIDA ruzageragerezwa muri Afurika y’Epfo muri uyu mwaka ruratanga ikizere cyo kurinda burundu abatuye Isi aka gakoko.

Mu mwaka ushize urwo rukingo rwiswe ALVAC-HIV/gp120, rwakorewe isuzuma rito ku bantu 252, bigaragara ko nta ngaruka rugira ku muntu kandi ko rushobora kumurinda SIDA.

Linda Gail Bekker, umuyobozi wungirije wa Desmond Tutu HIV Centre, ikigo cyakoresheje iryo suzuma, yabwiye CNN ko bagira ngo babanze barebe niba nta bundi burwayi urwo rukingo rushobora guteza uwarutewe.

Urukingo rwa mbere rwageragerejwe muri Thailand rwagaragaje ko rushobora kurinda umuntu agakoko gatera SIDA ku kigero cya 31%. Kuva icyo gihe, impuguke ziracyashaka urwarinda muntu SIDA ku kigero cy’100%.

Uru rwo uzageragerezwa ku bantu 5400 muri Afurika y’Epfo mu Gushyingo kwa 2016. Ni rwo kuri ubu rwizewe kurusha izindi, byitezwe ko ruzashobora kurinda SIDA nibura ku kigero cya 60%.

Muri 2015 miliyoni ebyiri z’abatuye Isi zanduye SIDA muri bo abasaga abasaga miliyoni 1.2 ni abo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

 

Comments

 
 
Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900
Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Ngororero barishimira ubuvuzi ingabo z’u Rwanda zirimo kubaha zibasanze iwabo, bakaba bavuga ko ari igikorwa cy’indashyikirwa kiyongera ku kuba (...)

U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro
U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, avuga ko u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo aha uburenganzira abagore n’abakobwa mu bijyanye (...)

RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo
RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, RSB, kivuga ko guca amavuta arimo imisemburo yo kwitukuza (hydroquinone) atujuje ubuziranenge bigoye cyane, kuko abaturage bataramenya neza ingaruka zayo (...)

Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero
Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero

Abagana n’abaturiye isoko rya Kinigi riherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda ugaragara muri iri soko, utewe no kutagira ubwiherero rusange. Ni (...)

Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa
Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa

Bamwe mu babyeyi baravuga ko imiti gakondo bamwe muri bagenzi babo batwite bafata mbere yo kubyara izwi ku izina ry’ibishaka ngo ikomeje kubagiraho ingaruka, bagasaba ubuyobozi kongera (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.