Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Uganda: Bari gukora umuti gakondo wa Malaria   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 June 2016

 
 

Umushakashatsi wo muri kaminuza ya Mbarara, Dr. Patrick Okwang na bagenzi be bari gukora umuti w’indwara ya malariya ukozwe mu bimera.

Iyi mpuguke mu by’imiti, avuga ko uwo muti uje mu gihe iyi ndwara ikomeje kwibasira benshi kandi mu bihugu bya Afurika ari bake bashobora kwivuza.

Ogwang yasobanuye ko mu bushakashatsi bakoze basanze 75% by’bimera byo muri Uganda bishobora kubyazwamo umuti.

Umuyobozi w’Ikigo DEI cyateye inkunga ubwo bushakashatsi, Mathias Magoola avuga ko nta muti wa malariya n’umwe wakomotse muri Afurika.

JPEG - 28.6 kb
Uwo muti ushobora gusimbura iyari isanzweho

Yongeyeho ko Afurika itakaza miliyari 25 z’amadorali buri mwaka ku miti ya malaria. Yemeza ko umuti wabo uzaba ufite ingufu kurusha ikoreshwa ubu.

Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda ucyuye igihe, Dr. Elioda Tumwesigye yavuze ko leta y’icyo gihugu yiyemeje gufasha abo bashakashatsi ikabaha aho gukorera igerageza n’ibindi byangombwa bakeneye.

Ati” Dushaka gukorana n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (WHO) kugira ngo batangire igeragezwa, kandi n’ibindi bigize uwo muti bitaraboneka bakabihabwa maze ugakoreshwa ku rwego mpuzamahanga.”

Indwara ya malariya yariyongereye mu karere k’ibiyaga bigari, mu Rwanda abarwayi ba Malariya bavuye kuri 2,456,091 mu mwaka ushize, bagera kuri 1,353,861 muri uyu mwaka.

Minisiteri y’Ubuzima, Minisante, yasabye Abanyarwanda kugira isuku mu ngo zabo no gutema ibihuru bizikikije birinda ibiziba mu rwego rwo kwirinda malariya ishobora kwiyongera muri iki gihe cy’impeshyi.

 

Comments

 
 
Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900
Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Ngororero barishimira ubuvuzi ingabo z’u Rwanda zirimo kubaha zibasanze iwabo, bakaba bavuga ko ari igikorwa cy’indashyikirwa kiyongera ku kuba (...)

U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro
U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, avuga ko u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo aha uburenganzira abagore n’abakobwa mu bijyanye (...)

RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo
RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, RSB, kivuga ko guca amavuta arimo imisemburo yo kwitukuza (hydroquinone) atujuje ubuziranenge bigoye cyane, kuko abaturage bataramenya neza ingaruka zayo (...)

Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero
Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero

Abagana n’abaturiye isoko rya Kinigi riherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda ugaragara muri iri soko, utewe no kutagira ubwiherero rusange. Ni (...)

Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa
Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa

Bamwe mu babyeyi baravuga ko imiti gakondo bamwe muri bagenzi babo batwite bafata mbere yo kubyara izwi ku izina ry’ibishaka ngo ikomeje kubagiraho ingaruka, bagasaba ubuyobozi kongera (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.