Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Sosiyete sivile yiyemeje kurandura imirire mibi mu Rwanda   

  Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK
 4 months ago

 
 

Imiryango itegamiye kuri lata ifite aho ihurira no kurwanya imirire yibumbiye mu muryango witwa SUN (Scaling Up Nutrition Alliance) yatangaje ko binyuze mu bukangurambaga n’ubuvugizi yiyemeje guhangana n’ibibazo by’imirire mibi itera abana b’Abanyarwanda kugwingira no kubura amaraso mu mubiri.

Umuyobozi wa SUN Alliance Butera John Robert Mugabe, yavuze ko ikibazo cy’imirire mibi kiri mu bihangayikishije igihugu kuko byinshi mu bibazo bibangamira abaturage.

Yagize ati “Iyo utariye neza nta mbaraga ugira ngo ukore akazi ka buri munsi kagutunze. Umwana wariye nabi ntashobora kujya kwiga ngo yige neza kuko aba asinzira, usanga nyinshi muri izi ndwara zitandura leta ihangana n azo akenshi ziterwa n’imirire; Nibaumuntu atariye ibiryo byubaka umubiri, ibitera imbaraga ndetse n’ibirinda indwara ntiwamutegerezaho kugira ubuzima bwiza.”

JPEG - 98.8 kb
Ikibazo cy’imirire mibi cyahagurukiye mu mpande zose zirimo na Leta

Butera akomeza avuga ko ikibazo cy’imirire mibi mu Rwanda kiri hejuru ya 30% mu gihe bafite ingamba yo kukigeza kuri 0%, ari na yo mpamvu hatekerejwe umuryango Sun Alliance yatangiye gukora mu mwaka wa 2013.

Ati “Imikorere y’imiryango yose itegamiye kuri Leta ifite aho ihurira n’ikibazo cy’imirire mibi byari byagaragaye ko idahwitse, buri wese yateguraga gahunda ze undi ize ariko ugasanga ntizihuriza hamwe ngo ikibazo kiranduke burundu noneho turavuga tuti ‘kuki tutazana umuryango wahuriza hamwe iyi miryango yose tugahashya iki kibazo cy’imirire?’”

Kugeza ubu mu mpamvu zituma iki kibazo kitarandurwa burundu harimo imyumvire ya bamwe mu baturage bagitekereza ko uwariye neza arya inyama naho uwariye nabi akaba yariye Ibijumba kandi byose biba bikenewe mu mubiri ku buryo buringaniye.

Ubuyobozi bwa SUN bwemeza ko hakenewe ubukangurambaga mu baturage bagasobanurirwa ibijyanye n’imirire myiza kuko kurya nabi buri gihe cyangwa neza cyane buri gihe byose bishobora guteza ingaruka zirimo kugwingira cyangwa umubyibuho ukabije.

Uyu muryango uvuga ko hakenewe ubufatanye n’inzego zibanze ndetse n’amavurirokugira ngo gahunda igerweho. Kuri ubu mu Rwanda akarere ka Nyabihu ni ko kari imbere mu kugaragaramo ikibazo cy’imirire mibi aho ubushakashatsi bwa NISR bugaragaza ko abana bagera kuri 59% bose bafite ikibazo cy’imirire mibi.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rutsiro:  Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro
Rutsiro: Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro

Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, baravuga ko babangamiwe no gukora ingendo ndende bagiye kwivuza. Umurenge wa Mukura ufite ubuso bungana na kilomeretokare 98,7, ufite (...)

Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari
Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irasaba Abanyarwanda kudakomeza kugendera ku muco wo kuvuga ko bakwiye kubyara bakuzuza isi, ahubwo bagaharanira kubyara abo bashoboye kurera. (...)

Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA
Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California bwasanze abantu bogosha ku myanya y’ibanga bafite ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kurusha abatabikora. Ubwo (...)

RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015
RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC) cyatangaje ko 2% by’imiti itangwa mu bitaro bya Leta ari yo yarangije igihe idakoreshejwe mu mwaka wa 2015, kandi ko birinda kugera aho nta kitakozwe ngo (...)

N’abagabo bagiye kuzajya baterwa urushinge rwo kuboneza urubyaro
N’abagabo bagiye kuzajya baterwa urushinge rwo kuboneza urubyaro

Urushinge rwo kuboneza urubyaro rwagenewe abagabo, rwagaragayeho ubuziranenge nyuma y’amasuzuma atandukanye. Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko mu isuzuma ryakorewe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.