Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Rusizi:Ukanika ingobyi 2 z’ibitaro yishyurwa asaga miliyoni n’igice buri kwezi   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 April 2016

 
 

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Mibilizi, mu karere ka Rusizi, buravuga ko ikibazo cy’imihanda mibi gituma batanga amafaranga arenga miliyoni n’igice buri kwezi mu igaraje, kugira ngo ingobyi z’abarwayi 2 bafite zibashe gukora.

Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr Akintije Simba Calliope, yabwiye Imvaho Nshya ko amafaranga batanga mu igaraje kubera kwangirika kw’ingobyi z’abarwayi bafite ari menshi cyane, ku buryo yakagombye kuba yagura indi ngobyi y’abarwayi mu gihe kitarenze imyaka nibura 3.

Yagize ati:“Imihanda mibi ntidutera ikibazo cy’imfu z’ababyeyi n’abana bapfa mu gihe cyo kubyara gusa, kuko n’ubukungu bwacu bwahazahariye, aho ibitaro bitanga buri kwezi arenga miliyoni n’igice mu gukoresha imodoka 2 bifite.

JPEG - 317.8 kb
Iyi ngobyi yahawe ikigo nderabuzima cya Rwinzuki gikorana n’ibi bitaro yabapfiriye ubusa kubera imihanda mibi (Foto Bahuwiyongera S)

Duhorana impanuka zihoraho, duhorana ibibazo by’imodoka zihora mu magaraje ziba zacitse za amorutiseri(Amortisseurs), zagonze moteri, hari igihe zihura n’ubunyereri bukaze umushoferi agashaka guhata ngo atabare umurwayi, ikaba igonze moteri cyangwa disike( disque) ikaba irahiye, n’ibindi byinshi bihoza izi ngobyi z’abarwayi mu magaraje.”

Avuga ko ibi byiyongeraho izo mu bigo nderabuzima zashize kubera imihanda zicamo, aho nk’iyo ku kigo nderabuzima cya Mashesha yagombye gukoresha ibilometero 12 ngo igere ku bitaro, hari igihe ica mu muhanda wa kaburimbo Mashesha-Bugarama-Mibilizi,igakosha ibilometero birenga 40.

Iyagombye gukoresha ibilometero 8 kuva ku kigo nderabuzima cya Nkungu ikajya kuzenguruka Mashesha aho ikoresha ibilometero birenga 15, hakaba izo ku bigo nderabuzima bya Nyabitimbo na Mushaka zamaze kwangirika hafi burundu, ibi byose ngo bikaba biteye impungenge cyane cyane ko na lisansi ikoreshwa ari nyinshi cyane kubera n’iyo mihanda.

Avuga ko nk’ingobyi y’abarwayi yo ku kigo nderabuzima cya Mushaka imaze imyaka 4 gusa ariko yashaje cyane kandi bitakagombye, akavuga ko iki ari ikibazo gikomeye cyane, Minisiteri y’ubuzima ikwiye gufasha mu gukemura, kuko bakomeza guhomba.

Guverineri w’intara y’uburengerazuba, Mukandasira Caritas, avuga bibabaje cyane kuba nta muhanda n’umwe muzima ugera kuri ibi bitaro kandi bikorana n’ibigo nderabuzima byinshi biri mu giturage, abakeneye ubufasha bakaba ari benshi, imodoka zagombye kubatwara zigahora mu magaraje.

Yakomeje avuga ko kuba bamwe mu babyeyi n’abana barinda kuhasiga ubuzima mu gihe cyo kubyara no kuvuka, bihangayikishije cyane, akavuga ko iki kibazo kigiye gushakirwa uko cyakemuka, ubuzima bw’abaturage n’ubukungu bw’ibitaro bukarengerwa.

 

Comments

 
 
Rubavu:Isuku y’amaresitora n’utubari iracyari hasi
Rubavu:Isuku y’amaresitora n’utubari iracyari hasi

Amwe mu maresitora ndetse n’utubari byo mu karere ka Rubavu biranengwa kugira isuku nke muri serivisi zihatangirwa. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) mu mwaka wa (...)

Guverineri Munyantwari yashimiye akagari kesheje umuhigo wa mituweli 100%
Guverineri Munyantwari yashimiye akagari kesheje umuhigo wa mituweli 100%

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, yashimiye akagari ka Karambo ko mu murenge wa Kanama ho mu karere ka Rubavukesheje umuhigo wo kwitabita ubwisungane mu kwivuza, mituweli (...)

Ange Kagame yerekanye igikwiye gukorwa ngo SIDA iranduke burundu
Ange Kagame yerekanye igikwiye gukorwa ngo SIDA iranduke burundu

Umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame, kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’Abagore wa 2017, yatanze ubutumwa bwafasha amahanga kurandura burundu ubwandu bushya bwa SIDA, cyane cyane mu bakobwa (...)

Nyamasheke:Bishimiye icyemezo kibuza abaganga gukoresha telefoni zabo bari mu kazi
Nyamasheke:Bishimiye icyemezo kibuza abaganga gukoresha telefoni zabo bari mu kazi

Kuva tariki ya mbere Werurwe uyu mwaka nta muganga cyangwa umuforomo wemerewe kwinjirana mu kazi telefoni ye igendanwa nk’uko byari bisanzwe mbere, kikaba ari icyemezo cyafashwe na Minisiteri (...)

81,5%  by’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida bafata imiti
81,5% by’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida bafata imiti

Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu mu by’ubuzima (Health Development Initiative) kivugako abafata imiti igabanya ubukana bwa Virisi itera SIDA mu Rwanda bari ku kigero cya 81,5%. Mu nama (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.