Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Rubavu: Ibitaro bya Gisenyi byatakaje abaganga basaga 10   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 5 months ago

 
 

Ibitaro bya Gisenyi byatakaje abaganga 13 mu gihe cy’umwaka biratabaza bisaba akarere kakabifasha kubona amacumbi kuko ari yo abatera kwanga akazi.

Aba baganga bagenda mu gihe kitageze ku mwaka ngo bagenda bavuga ko bataba ahantu batoroherezwa kubona amacumbi.

Muganga mukuru w’ibitaro bya Gisenyi Dr Maj Kanyankore William avuga ko iki kibazo gikomeje guhombya ibitaro cyane.

Ati “ Ntako tutagira ngo dushake abaganga b’inzobere, ariko iyo tumuhamagaye kubera umushahara udahagije atubaza niba tuzamubonera amacumbi, twamubwira ko ntayo agahita yanga kuza cyangwa yahagera ntahamare icyumweru”.

Ibitaro bya Gisenyi ntibigira amacumbi y'abaganga Foto (Iyamuremye Y)


Dr Kanyankore yemeza ko kuva ibi bitaro byakubakwa nta nyubako ivuguruye yari yahakorerwa bityo bakaba bifuza ko akarere kabaha ubutaka bwo kubakamo amacumbi bo bakishakira abaterankunga kugira ngo bayubake.

Avuga umubare w’abaganga bo mu rwego rwa “dogiteri” bahakora, nabo bake ugereranyije n’abahavurirwa, ugizwe n’abakomoka mu gihugu cya Congo.
Ati “Dufite abaganga 14 muri abo 2 ni Abanyarwanda n’aho abandi bavuka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, gukorera hano mu Rwanda biterwa n’umutekano bahabona nabo bashobora kugenda umunota ku wundi kandi ntitwababuza.”

Akomeza agira ati “Akarere kadufashije tukabona ubutaka tukubakamo byadufasha kuko twajya tuba dufite abaganga isaha ku isaha n’igihe cy’amasaha y’ikirenga baba bahari.”

Uwambaje Marie Florence ni umwe mu bivuriza ku bitaro bya Gisenyi avuga ko nabo babangamirwa n’abaganga bahora bagenda batahamaze kabiri.

Ati “Kuba uba warahawe gahunda n’umuganga mu cyumweru gitaha wagaruka kuri iyo gahunda bakakubwira ko atakihakorera natwe biratubangamira. Hakwiye kugira igikorwa kuko urwo ari urucantege rutuma abarwayi barushaho kwiyongera.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie mu nama n’abikorera b’akarere ka Rubavu yavuze ko iki kibazo bagiye kucyigaho bakakirebera umuti uhamye anemeza ko ibi bitaro bigize abaganga bahoraho byafasha abaturage kurushaho kugira ubuzima bwiza.

Bimwe mu bindi bibazo ibi bitaro bifite harimo kuba byakira umubare munini w’abarwayi batagira Mituweri bikagorana kubakurikirana uko bikwiye.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA
Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California bwasanze abantu bogosha ku myanya y’ibanga bafite ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kurusha abatabikora. Ubwo (...)

RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015
RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC) cyatangaje ko 2% by’imiti itangwa mu bitaro bya Leta ari yo yarangije igihe idakoreshejwe mu mwaka wa 2015, kandi ko birinda kugera aho nta kitakozwe ngo (...)

N’abagabo bagiye kuzajya baterwa urushinge rwo kuboneza urubyaro
N’abagabo bagiye kuzajya baterwa urushinge rwo kuboneza urubyaro

Urushinge rwo kuboneza urubyaro rwagenewe abagabo, rwagaragayeho ubuziranenge nyuma y’amasuzuma atandukanye. Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko mu isuzuma ryakorewe (...)

Uyu mukecuru w’imyaka 80 arusha ingufu abasore benshi
Uyu mukecuru w’imyaka 80 arusha ingufu abasore benshi

Ernest Shepherd, ni umukecuru ufite abuzukuru, yizihije isabukuru y’imyaka 80 muri iki cyumweru ariko isura ye nk’iy’umukobwa w’imyaka 20. Afite ingufu nk’iz’umugabo wihaye, avuga ko yakuze adakozwa (...)

Ngoma: Baterwa ipfunwe n’ubwiherero bwabo
Ngoma: Baterwa ipfunwe n’ubwiherero bwabo

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kiruhura, mu kagari ka Cyasemakamba, mu murenge wa Kibungo batagira ubwiherero buboneye, bavuga ko ubushobozi buke aribwo bubibatera.. Ubwiherero bwubakishije (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.