Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Nyamasheke: Abaturage ntibagifitiye icyizere imiti ya Malariya   

  Yanditswe na BAHUWIYONGERA SYLVESTRE
 June 2016

 
 

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Macuba, mu karere ka Nyamasheke bivuriza ku kigo nderabuzima cya Hanika, baravuga ko bafite impungenge ko imiti ya Malariya bahabwa ishobora kuba itagifite ubushobozi bwo kubavura.

Bavuga ko ngo umuntu asigaye ajya kwa muganga bakamusangamo Malariya bakamuha n’imiti, nyamara hashira iminsi mike cyane akongera agafatwa, bakibaza impamvu bikabayobera.

Iki kibazo aba baturage bakigejeje no ku ntumwa za rubanda mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, ziherutse kubasura.

Intumwa za rubanda na zo ziyemeje kukigeza kuri Minisiteri y’ubuzima ngo harebwe niba ikibazo ari imiti itagifite ubushobozi koko, cyangwa niba hari izindi mpamvu haherewe ku byo aba baturage bavuga, bamarwe impungenge.

JPEG - 227.5 kb
Aba baturage bagaragaje ko bakemanga imiti ya Malariya basigaye bahabwa (Foto Bahuwiyongera S)

Kwitonda Ezra wo mu mudugudu wa Gitwa, akagari ka Rugali muri uyu murenge wa Macuba, yagize ati:“Nivuriza ku kigo nderabuzima cya Hanika ariko dufite ikibazo gikomeye cyane cyo kuba tujya kwivuza bakadusangamo Malariya, bakaduha ibinini bya coartem, n’utundi tw’umuriro tunywa mu gihe cy’iminsi 3 kuko batayirenza, wabimara ugasa nk’uworohewe, hashira iminsi mike ukongera ukarwara, tukibaza impamvu.”

Yongeyeho ati:“Narwaye Malariya hagati mu kwezi kwa kane ngiye kwa muganga bayinsangamo, bampa n’imiti ndataha, nyirangije mera nk’uworohewe ngira ngo ndakize, ariko ku wa 28 Gicurasi ndongera njya hasi noneho mererwa nabi cyane.
Ngeze kwa muganga nsanga n’abandi bavuga ko bagarutse n’abavuga ko bagaruye abana, ko imiti bahawe ntacyo yabamariye, bituma twibaza byinshi kuri iyi miti ya Malariya duhabwa.Ese iyi miti yarengeje igihe, yaba itakivura, ni hano gusa biri, cyangwa ?”

Ntabana Emmanuel, utuye mu mudugudu wa Bunyamanza muri aka kagari, na we yagize ati:“Tubona rwose iriya miti nta ngufu igifite zo guhangana na Malariya dufite ino kuko yabaye igikatu, dusanga bari bakwiye guhindura bakaduha indi miti ishoboye guhangana n’iyi Malariya, kuko amafaranga agiye kudushiramo twivuza, ubukene bukaba burushaho kudusatira.”

Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima Soeur Marie Florence Mukashema, abamara impungenge avuga ko imiti bahabwa nta kibazo ifite, gusa na we akemera ko Malariya ifite ubukana bukaze binatewe n’aho batuye, bikaba bishoboka ko umuntu yivuza, hashira iminsi akongera akarwara bitewe n’imibu avuga ko yabaye myinshi kubera ibishanga baturiye.

Yagize ati:“ Malariya turayivura rwose kuko itavuwe bashira kandi imiti idafite ubushobozi baba bahora barwaye.Imiti yo ntibayigireho impungenge na gato kuko iyo umuntu ayifashe neza imuvura rwose, kandi ntitwigeze tunayibura.

Ahubwo bishoboka ko kubera ko imidugudu myinshi ituriye igishanga, imibu yabaye myinshi cyane nta n’inzitiramibu abaturage bafite kikaba ikibazo, ariko impungenge ku miti zo bazishire.”

 

Comments

 
 
RSSB yatangije ubundi buryo bwo kwishyura mituweli
RSSB yatangije ubundi buryo bwo kwishyura mituweli

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, cyatangaje ko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bugiye kwiyongera ku bwari busanzwe bukoreshwa n’abaturage mu kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, (...)

Rubavu:Isuku y’amaresitora n’utubari iracyari hasi
Rubavu:Isuku y’amaresitora n’utubari iracyari hasi

Amwe mu maresitora ndetse n’utubari byo mu karere ka Rubavu biranengwa kugira isuku nke muri serivisi zihatangirwa. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) mu mwaka wa (...)

Guverineri Munyantwari yashimiye akagari kesheje umuhigo wa mituweli 100%
Guverineri Munyantwari yashimiye akagari kesheje umuhigo wa mituweli 100%

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, yashimiye akagari ka Karambo ko mu murenge wa Kanama ho mu karere ka Rubavukesheje umuhigo wo kwitabita ubwisungane mu kwivuza, mituweli (...)

Ange Kagame yerekanye igikwiye gukorwa ngo SIDA iranduke burundu
Ange Kagame yerekanye igikwiye gukorwa ngo SIDA iranduke burundu

Umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame, kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’Abagore wa 2017, yatanze ubutumwa bwafasha amahanga kurandura burundu ubwandu bushya bwa SIDA, cyane cyane mu bakobwa (...)

Nyamasheke:Bishimiye icyemezo kibuza abaganga gukoresha telefoni zabo bari mu kazi
Nyamasheke:Bishimiye icyemezo kibuza abaganga gukoresha telefoni zabo bari mu kazi

Kuva tariki ya mbere Werurwe uyu mwaka nta muganga cyangwa umuforomo wemerewe kwinjirana mu kazi telefoni ye igendanwa nk’uko byari bisanzwe mbere, kikaba ari icyemezo cyafashwe na Minisiteri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.