2017-10-22 09:16:35 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Mituweli bishyuye muri Kamena ntibaratangira kuzivurizaho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-08-09 07:15:53

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu murenge wa Remera, mu kagari ka Ndekwe bivuriza kuri Poste de santé ya Gasetsa, barataka kurembera mu rugo, mu gihe batanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu kwezi kwa Kamena 2016, bizezwa kuzivurizaho guhera tariki ya 01 Nyakanga 2016.

Abaturage baganiye n’Imvaho Nshya batangaje ko iki kibazo bagihuriyeho ari benshi, bagaragaza ko batanze mituweli binyuze mu bimina, ku buryo mu kwezi kwa 6 bari barasoje no kwishyurira abagize imiryango yabo.

Nyamara ngo iyo bageze ku ivuriro bararangaranwa ku buryo ngo umurwayi utarateje kashi ku ikarita nshya, ategekwa kujya kugura imiti ahandi, bigaca benshi intege, hakaba n’abarembera mu ngo bitewe n’ikibazo cy’ubushobozi.

JPEG - 79.4 kb
Abatanze imisanzu ya mituweli ku gihe batarahabwa ikarita ya mituweli nshya iteyemo kashe ntibayivurizaho

Bimenyimana Anastase, avuga ko bakomerewe no kuba baratanze mituweli ku gihe bizezwa ko bazatangira kuvurwa tariki 01 Nyakanga; none kugeza muri uku kwezi kwa Kanama ntibaravurwa.

Ati:“Turagenda ngo baduterere za kashe, bagatera abantu 20, mu mudugudu urimo abantu 500; byarangira wajya kwivuza bati ntabwo urateza kashe, jya kwigurira imiti kandi nta mafaranga dufite.

Twibaza impamvu twatanze amafaranga dushaka kwivuza, tukaba tutavurwa, tukarinda gutanga andi mafaranga tugura imiti ubwo iyo mituweli twatanze yo yaba itumariye iki? ”

Undi muturage agaragaza ko ikibazo kinini ari uko serivise y’abatera za kashi igenda buhoro kuko ngo ikorwamo n’umukozi umwe, wakira abantu 20 ku munsi mu gihe haba hari abasaga 50 bategereje, batagahira aho.

Yagize ati “Ikibazo ni abakozi bake, bigatuma rero umuturage arwara agahera mu nzu kubera ko nta mituweli nshya arabona, baratubwira ngo niba udafite ikarita nshyashya urataha ujye kwigurira imiti.”

Mvuyekure Thèogene, Umujyanama w’ubuzima mu mudugudu wa Rugando, avuga ko hari abarwayi benshi baza kumutura ibibazo byo kutavurwa akabura uko abagenza.Agaragaza ko iki kibazo bakigaragarije ubuyobozi, gusa ngo ntikirabonerwa umuti.

Yagize ati:“Imbogamizi ni ukurwara umuntu akagira ikibazo cyo kwivuza kandi naratanze mituweli, barahari benshi cyane, bangeraho baje kwivuza kuko ndi umujyanama w’ubuzima bambwira ko babirukanye kwa muganga kubera ko batarasinyisha kandi baratanze mituweli.

Twari twabivuze tubibwira sosiyale w’akagari na Gitifu, Gitifu aratubwira ko uzajya agira icyo kibazo azajya amuhamagara akamukorera ubuvugizi bakamuvura.”

Aba baturage bifuza ko niba umuntu yaratanze mituweli ku gihe akwiye kujya avurwa hatabayeho icyo bo bita ‘amananiza’ ngo yo kubanza kugira ikarita nshya.

Mpawenimana Jean de Dieu, uyobora poste de Santé ya Gasetsa, yatangarije Imvaho Nshya ko ikibazo abaturage bagaragaza cy’abakozi bake cyari gihari mu cyumweru gishize, ubu ngo cyamaze gukosorwa abakozi muri serivise ya mituweli bongerewe bava kuri 1, bagera kuri 6, hagamijwe kunoza serivise ihabwa abagana iri vuriro.

Agira ati:“Icyo kibazo cyashatse kubaho gatoya, kuko bakorera ku mudugudu ubona koko babarusha ubwinshi, icyo nakoze nafashe abaforomo banjye 2 mbashyiramo, ubu nta kibazo, bisigaye byihuta, nta muntu ukimara hano amasaha arenga atatu, ku buryo n’ubu harimo abakozi batandatu.”

Naho ngo ku kibazo cyo kuba baratanze amafaranga kera, ariko kugeza ubu bakaba batemererwa kuvurwa ngo bitinzwa n’abaperezida w’ibimina bya mituweli bashyira kuri konti amafaranga yabo batinze, kandi abanyamuryango baba barishyuye kera; bitewe nuko ngo habaho gutegereza ko abagize ibimina n’abagize imiryango yabo yose barangiza gutanga imisanzu.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE