2017-10-18 07:01:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ngoma:Abaturage bubakiye abajyanama b’ubuzima ibyumba 44 byo kuvuriramo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-05-05 11:20:10

 
Share on:
 
Yasuwe:119
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu murenge wa Mutenderi, akarere ka Ngoma, bubakiye abajyanama b’ubuzima ibyumba hafi y’ingo zabo, bizajya bitangirwamo serivisi z’ubuvuzi ku buryo bunogeye urwaye n’umujyanama w’ubuzima.

Igitekerezo cyo kubaka icyumba cy’umujyanama w’ubuzima, cyatangijwe n’abatuye umurenge wa Mutenderi nyuma yo kubona ko abajyanama b’ubuzima bavurira mu ngo zabo, mu nzu, ndetse akenshi hakaba ari ahantu hatisanzuye.

Abayobozi bahuje n’abaturage, maze mu kurebera hamwe icyo bakora, binyuze mu matsinda bita ‘amasibo’ abaturage babarizwamo, biyemeza kubaka icyuma cy’umujyanama w’ubuzima.

JPEG - 592.8 kb
Icyumba cy’umujyanama w’ubuzima, ubu niho abaturage basigaye bavurirwa (Foto Manishimwe N)

Buri muturage yagiye atanga amafaranga igiceri cy’ijana, yaguzwe amabati n’inzugi, maze muri buri mudugudu hubakwa ibyubma 2. Ku buryo, ubu mu midugudu 22 igize umurenge wa Mutenderi hamaze kubakwa ibyumba 44 by’abajyanama b’ubuzima, kandi abaturage batangiye kubihererwamo serivisi.

Iragena Annonciatta, utuye mu mudugudu w’Agatonde, ahagarariye abajyanama b’ubuzima ku kigo nderabuzima cya Mutenderi, avuga ko gutangira serivisi mu nzu babamo byabagoraga cyanye.

Ati“Imbogamizi twari dufite ni uko umujyanama w’ubuzima yakoreraga mu nzu ye abamo. Wasarura imyaka nk’ibishyimbo, ibigori bikaba byegeranye n’imiti, abarwayi baza bakabura aho bahagarara.

Iyo umurwayi yazaga nateraga intebe hagati y’iyo mifuka.Utubati tubikamo imiti nari naradukuye mu cyumba cy’uruganiriro, ntujyana mu cyumba ndaramo, urumva nararanaga n’imiti, na byo nta bwo byari bifututse.”

Akomeza agaragaza ko nyuma yo kubakirwa icyumba, ubu serivisi batanga zigiye kuba ntamakemwa.

Agira ati “Ubu tubyakiriye neza cyane, iki cyumba kigiye kuba icy’imiti n’abarwayi n’ibikoresho gusa, serivizi tudanga zizaba nziza cyane.”

Si abajyanama b’ubuzima gusa bishimiye ko bubakiwe icyumba, ahubwo n’abaturage bagaragaza ko bagiye kujya bahererwa serivisi aho ntawe bazaba babangamira nkuko bigarukwaho na Muhayimana Véstine utuye mu kagari ka Nyagasozi.

Ati “Nanjye hari igihe nivurizaga ku bajyanama b’ubuzima, ariko hari nk’igihe nagiyeyo nsanga afite abashyitsi bicaye iwe mu ruganiriro, abura uko ari bufatanye umurwayi n’abashyitsi ariko areba uko abigenza, aramvura ndagenda; wabonaga byari bibangamye.Ariko ubu aho tuboneye icyumba cyacu, tuzajya tugenda twicare mu ntebe muri icyo cyumba, aze atuvure, nta kibazo.”

Rwiririza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yashimiye abatuye umurenge wa Mutenderi, kuko bamaze gutora umuco wo kwishakira ibisubizo.

Yagize ati “Ni umuco dukomora kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wo kwishakamo ibisubizo. Turashima abaturage ba hano i Mutenderi nabo bishatsemo ibisubizo, buri ruhande rw’aho umujyanama w’ubuzima atuye, bahashyira icyumba azajya abakiriramo, akabavuriramo, no kubagiramo inama.Ni igikorwa cyiza twashimye, kandi n’abaturage barabyishimiye.”

Umurenge wa Mutenderi ni wo wabimburiye indi mu gutangiza iyi gahunda yo kubaka icyumba cy’umujyanama w’ubuzima.Ibyuma bya mbere 44 byubatswe, byatashwe ku mugaragaro kuwa 2 Gicurasi 2017.

Gusa, ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma butangaza ko, ubu iyi gahunda igiye gutangizwa mu mirenge yose uko ari 14; ikagize.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE