2017-12-12 14:14:08 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze: Ababyeyi babyarira mu nzira bajya kwa muganga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-06-06 08:00:49

 
Share on:
 
Yasuwe:6
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abatuye mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, bavuga ko bahura n’imbogamizi nyinshi mu kubona serivisi z’ubuvuzi, kuko bagikora ingendo ndende bajya kwivuza, bigatuma bahura n’ingorane nyinshi.

Abaturage bo muri uyu murenge bahamya ko ikigo nderabuzima bivurizaho kiri kure cyane, bigatuma bamwe mu babyeyi babyarira mu nzira, abandi bagahera mu buriri bativuje.

Bamwe mu batuye mu kagari ka Kavumu bavuga ko kugera ku kigo nderabuzima cya Gashaki bibasaba gukora urugendo rurenga isaha, kubera ubuhaname bw’imisizi batuyemo itanarangwamo imihanda myiza.

JPEG - 293.3 kb
Hari abarembera mu rugo banafite mituweli, kubera ikibazo cy’amavuriro ari kure

Kuba nta kigo nderabuzima kibegereye, ngo bibatera ingaruka nyinshi, harimo nko kubyarira mu nzira kwa bamwe mu babyeyi, ndetse abandi bakarembera mu rugo.

Kavamahanga Celestin, yagize ati:“Ni ikibazo pe, aka kagari kacu nta vuriro, umuhanda wo kugerayo ntitubona ikinyabiziga na kimwe cyahaca kuko hagendeka nabi cyane, bityo rero usanga ababyeyi benshi babyariye mu mayira, rimwe na rimwe bikaviramo urupfu kubo babyaye.

Yemwe n’umwana wigenza kuzamugezayo ntibyoroha, bityo ugasanga abantu bahisemo kwigumira mu ngo zabo bakaba ariho barembera.”

Aba baturage bifuza ko bakwegereza ikigo nderabuzima cyangwa bagahabwa ‘poste de santé’.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Musabyimana Jean Claude, umuyobozi bw’akarere ka Musanze, avuga ko aka gace gakeneye ivuriro, bityo hakaba hateganywa ko bitarenze umwaka aka kagari kazaba karibonye.

Yagize ati:“Ni byo koko muri kariya gace ukurikije imigendere yaho ntibyoroshye kugera kwa muganga nubwo haba ari mu kilometero kimwe ku muntu warwaye, kugerayo bimufata amasaha menshi.

Ariko rwose mu tugari twose dufite dukeneye ivuriro, kariya ka Kavumu ni ko twasanze kagomba guherwaho karihabwa, bityo tukaba duteganya ko bitarenze umwaka umwe bazaba bahawe ivuriro.”

Mu gihe akarere ka Musanze kifuza ko muri buri kagari habonekamo ikigo nderabuzima, mu tugari 68, 18 nitwo tumaze kugezwamo ‘poste de sante’.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE