2017-11-18 15:01:27 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga: Abagabo 127 bitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-11 06:51:13

 
Share on:
 
Yasuwe:84
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyamabanga Nshwingwabikorwa b’utugari twa Kinini, Mbare, na Ruli mu Murenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bakoze ubukangurambaga bituma abagabo 127 biyemeza kuboneza urubyaro.

Ubwo basozaga itorero rya ba Rushingwangerero, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari two mu Murenge wa Shyogwe ndetse n’abavuga rikumvikana bagaragaje ko itorero ryabo rishojwe abagabo 127 bamaze kuboneza urubyaro.

Kuva gahunda yo kuboneza urubyaro itangiye umubare munini w’abagore ni wo byagaragaye ko witabira cyane uburyo bwo kuboneza urubyaro, mu gihe bamwe bagabo bo bakunze kwigira ba ntibindeba.

JPEG - 356 kb
Bamwe mu bavuga rikumvikana bo mu murenge wa Shyogwe

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’abavuga rikumvikana, bavuze ko hari inyigisho babanje gutanga kugira ngo abagabo babashe kumva akamaro ko kuboneza urubyaro, kuko basobanukiwe neza ingaruka bigira iyo umugabo n’umugore batabyumvise kimwe.

Umwe mu baganiriye n’Imvaho Nshya yagize ati «Inyigisho zamaze amezi atandatu kandi zatanze umusaruro ushimishije kuko abagabo 127 bamaze kuboneza urubyaro, cyakora dusanga uyu mubare ukiri muto ugereranyije n’abagombye kuba baraboneje urubyaro muri iyi myaka yose ishize.»

Umukozi mu Karere ka Muhanga ufite itorero, urubyiruko n’umuco mu nshingano ze, Gashugi Innocent, agaragaza ko kuba hari umubare w’abagabo ungana gutyo umaze guhindura imyumvire, bigaragaza ko n’abasigaye bazagenda bumva akamaro kuboneza urubyaro bifite, kandi ko nta ngaruka bigira ku muntu wubahirije iyi gahunda.

Yagize ati:«Ni yo mpamvu dusanga ko kwegereza Umudugudu itorero hari icyo bimaze, urugero rwiza twatanga ni uru rwo kuba abagabo bari kuri uru rugero bamaze kuboneza urubyaro.»

Mukarurema Jeanne, umukozi muri Komisiyo y’igihugu y’itorero akaba ashinzwe Akarere ka Kamonyi, Muhanga na Ruhango by’umwihariko, asobanura ko uretse kwigisha abaturage gahunda zinyuranye zishobora guhindura ubuzima bwabo, hari n’ibindi bikorwa bagiye bakora birimo kubakira abatishoboye amazu, ndetse no kunoza gahunda y’isuku cyane mu bice by’icyaro.

Muri utu tugari 3 kandi abavuga rikumvikana bubakiye abatishoboye ubwiherero 196, uturima tw’igikoni 155, banasana ubwiherero bushaje bugera ku 190.

Aba kandi bakaba bahize kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kuko ari ho bigaragara cyane.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE