Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Min. Binagwaho yasuye atunguye ibitaro bya CHUK asanga abaganga benshi bataye akazi   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 June 2016

 
 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho arasaba ibisobanuro abaganga bo ku bitaro bya CHUK yasanze bataye akazi ubwo yasuraga ibyo bitaro ku manywa yo ku wa 15 Kamena 2016.

Dr. Binangwaho avuga ko atishimye na gato nyuma yo gusura ibitaro by’icyitegererezo bya Kaminuza bya Kigali CHUK agasanga bamwe mu baganga badahari, kandi hari abarwayi babategereje; avuga ko bagomba gusaba ibisobanuro ababibura bakirukanwa.

Ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Nasuye CHUK, abaganga benshi ntibari ku kazi . Bagomba gutanga ibisobanuro , abatabibona barahanwa ku mpamvu zo gusiba akazi.”

Mu minsi ishize ibi bitaro byatangaje ko bifite ikibazo cyo kubura abaganga cyane ab’inzobere, aho bamwe basezeraga akazi bakajya kwikorera abandi bakajya mu mirimo yindi itandukanye. Amakuru yavugaga ko hari n’abandi bamaze kwandika basezera bategereje kwemererwa.

Ubuke bw’abaganga ni ikibazo kidatakwa n’ibitaro bya CHUK gusa kuko mu bitaro bitandukanye mu gihugu abayobzi babyo bagiye bataka umubare muke w’abaganga.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko ifite ingamba z’igihe kirekire zo gukemura iki kibazo zirimo no kongera amashuri yigisha ubuganga mu Rwanda.

Imvaho Nshya iracyagerageza kuvugana n’umuyobozi w’ibyo bitaro Dr. Theobald Hakizimana ku cyaba cyatumye benshi mu baganga ayoboye bataboneka ku kazi.

JPEG - 200.5 kb
Minisitiri Binagwaho avuga ko abaganga babura ibisobanuro bifatika bafatirwa ibihano bikakaye
 

Comments

 
 
Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900
Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Ngororero barishimira ubuvuzi ingabo z’u Rwanda zirimo kubaha zibasanze iwabo, bakaba bavuga ko ari igikorwa cy’indashyikirwa kiyongera ku kuba (...)

U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro
U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, avuga ko u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo aha uburenganzira abagore n’abakobwa mu bijyanye (...)

RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo
RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, RSB, kivuga ko guca amavuta arimo imisemburo yo kwitukuza (hydroquinone) atujuje ubuziranenge bigoye cyane, kuko abaturage bataramenya neza ingaruka zayo (...)

Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero
Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero

Abagana n’abaturiye isoko rya Kinigi riherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda ugaragara muri iri soko, utewe no kutagira ubwiherero rusange. Ni (...)

Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa
Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa

Bamwe mu babyeyi baravuga ko imiti gakondo bamwe muri bagenzi babo batwite bafata mbere yo kubyara izwi ku izina ry’ibishaka ngo ikomeje kubagiraho ingaruka, bagasaba ubuyobozi kongera (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.