Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Kirehe:Hagaragajwe uko ufite ubumuga bwo mu mutwe yakora akazi agatanga umusaruro   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 July 2016

 
 

Mu muryango nyarwanda, abafite ubumuga bwo mu mutwe bafatwaga nk’abafite ubumuga bwihariye, butandukanye cyane n’abafite ubumuga bw’ingingo; hari n’aho usanga imiryango yabo itabitaho, ikabafata nk’abadafite ikintu kizima bashobora gukora.

Gusa, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Kirehe, avuga ko ari ikibazo cy’imyumvire kuko nabo bashobora gukora akazi kandi bagatera imbere.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Tabaro Dieudonné, Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Kirehe, yatangaje ko abantu bafata umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe nk’aho ntacyo ashoboye, bishuka, kuko ngo mu bihugu byateye imbere usanga abafite bene ubwo bumuga bakora akazi kandi neza.

Yagize ati:“Burya byose ni ikibazo cy’imyumvire kuko iyo ugeze mu bihugu byateye imbere, mu guhitamo abantu bakora mu maposita, abahabwa amahirwe menshi yo gukoramo, aba ari abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, kubera ko ntabwo biba bisaba gutekereza cyane kandi umuntu agatanga umusaruro, igihugu kikabona amafaranga kandi na we kikayamuha yayakoreye.”

JPEG - 97.5 kb
Tabaro Dieudonné , Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Kirehe

Asobanura ko ufite ubumuga abanza gutozwa ibyo agiye gukora kandi akabifata bitamugoye, ati“Baba baramutoje, baramubwiye bati nubona ibahasha iriho ibara risa gutya yanditse gutya, ujye uyitereka hariya, ni ibintu bitamugora kandi akabikora neza cyane.”

Tabaro Dieudonné asanga kuba mu Rwanda, abafite ubumuga bwo mu mutwe bataragera ku rwego rwo gutozwa imirimo n’akazi runaka bashobora gukora hagendewe ku bumuga bwabo, ari ikibazo cy’iterambere rikizamuka, gusa avuga ko hari icyizere kuko hari imishinga myinshi yatangiye gutegurwa igamije kubateza imbere.

Agira ati:“Abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bafite ishami (faculty) ryo gukora ibintu by’imitako, bashobora kuyikora mu birere, mu mpapuro ziba zimeze nk’izitagikoreshwa, hari uburyo zitunganywa, umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe agashobora kuzikoramo nk’ururabo, nk’inkoko, umuneke,…ikintu icyari cyo cyose gishoboka, wakimweretse.

Kandi iyo bamaze kwibimenyerezwa ku buryo buhoraho, na we ageraho akabifata nka kompiyuta, kandi ahita abifata kuko niwo mwizoto aba akoze.”

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Kirehe agaragaza ko mu gihe abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe begerewe hakarebwa ibintu bashobora gukora, bakabitozwa gahoro gahoro, ntacyababuza kubimenya kuko n’inyamaswa bazitoza zikamenya gukora icyo bazibwiye.

 

Comments

 
 
Guverineri Munyantwari yashimiye akagari kesheje umuhigo wa mituweli 100%
Guverineri Munyantwari yashimiye akagari kesheje umuhigo wa mituweli 100%

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, yashimiye akagari ka Karambo ko mu murenge wa Kanama ho mu karere ka Rubavukesheje umuhigo wo kwitabita ubwisungane mu kwivuza, mituweli (...)

Ange Kagame yerekanye igikwiye gukorwa ngo SIDA iranduke burundu
Ange Kagame yerekanye igikwiye gukorwa ngo SIDA iranduke burundu

Umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame, kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’Abagore wa 2017, yatanze ubutumwa bwafasha amahanga kurandura burundu ubwandu bushya bwa SIDA, cyane cyane mu bakobwa (...)

Nyamasheke:Bishimiye icyemezo kibuza abaganga gukoresha telefoni zabo bari mu kazi
Nyamasheke:Bishimiye icyemezo kibuza abaganga gukoresha telefoni zabo bari mu kazi

Kuva tariki ya mbere Werurwe uyu mwaka nta muganga cyangwa umuforomo wemerewe kwinjirana mu kazi telefoni ye igendanwa nk’uko byari bisanzwe mbere, kikaba ari icyemezo cyafashwe na Minisiteri (...)

81,5%  by’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida bafata imiti
81,5% by’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida bafata imiti

Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu mu by’ubuzima (Health Development Initiative) kivugako abafata imiti igabanya ubukana bwa Virisi itera SIDA mu Rwanda bari ku kigero cya 81,5%. Mu nama (...)

Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900
Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Ngororero barishimira ubuvuzi ingabo z’u Rwanda zirimo kubaha zibasanze iwabo, bakaba bavuga ko ari igikorwa cy’indashyikirwa kiyongera ku kuba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.