Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Jeannette Kagame yashimye uruhare rw’Abanyarwanda mu kurwanya SIDA   

  Yanditswe na RUBIBI OLIVIER
 July 2016

 
 

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda ari bo babaye umusemburo w’impinduka z’ubuzima bwiza bafite aho bagize uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

Madamu Jeannette Kagame yabitangaje ubwo yafunguraga inama ya 17 y’abagore ba bakuru bibihugu bya Afurika bigira hamwe uko bakomeza kurwanya icyorezo cya SIDA. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko guhera mu mwaka mwaka 1994 Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zinyuranye zifasha Abanyarwanda kugira ubuzima bwiza ndetse nabo ubwabo babigiramo uruhare.

JPEG - 78.6 kb
Madamu Jeannette Kagame ubwo yafunguraga inama ya 17 y’abagore ba bakuru b’ibihugu bya Afurika bigira hamwe uko bakomeza kurwanya icyorezo cya SIDA

Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Nyuma 1994, Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo butandukanye bwo kurwanya iki cyorezo. Mu bushishozi habayeho ibikorwa bitandukanye byo kurebera hamwe uburyo habaho kwigisha, abantu bose babigiramo uruhare."

Yakomeje agira ati "Mu babigizemo uruhare harimo abakora mu nzego z’ubuzima aho bigishijwe uburyo burambye bwo gutanga ubutabazi bwihuse, ndetse n’inama zitandukanye zigamije kurwanya icyorezo cya SIDA. Intego yacu ni ugufasha abaturage kubona serivisi z’ubuzima bifuza n’igihe batarwaye bakaba babasha kumenya uko ubuzima bwabo buhagaze.”

Madamu Jeannette Kagame yashimiye cyane inzego z’abikorera zagize uruhare mu bikorwa bitandukanye bifasha abaturage kwirinda icyorezo cya SIDA harimo kwigisha ndetse no gutanga amakuru hagamijwe guhashya icyorezo cya SIDA.

Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko Abanyarwanda bagize uruhare mu kurwanya icyorezo cya SIDA aho ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bwaganabutse ku kigero cya 50%, impfu zikomoka ku bwandu bwa Virusi itera SIDA zagabanutse ku kigero cya 78% ndetse n’abagore bipimisha batwite bageze kuri 98% abo basanganye ubwandu bwa Virusi itera SIDA bagahabwa imiti igabanya ubukana ku buntu.

JPEG - 150.2 kb
Bamwe mu bagore ba bakuru b’ibihugu bitabiriye inama

Yavuze ko nubwo bigaragara ko kurwanya icyorezo cya SIDA byashyizwemo imbaraga ngo n’inshingano za buri wese kugira ngo iki cyorezo gicike burundu, ubwandu bushya bugere kuri zero nk’uko biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yakunze guhabwa ibihembo kubera kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa ry’abari n’abategarugori. Muri Werurwe uyu mwaka yahawe igihembo cy’indashikirwa kubera umusanzu we mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa.

Dr. Mustapha Sadiki Kaloko ushinzwe imibereho myiza mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) yavuze ko kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari bumwe mu buryo bwo kurinda ubwiyongere bw’Agakoko gatera SIDA.

JPEG - 139.2 kb
Dr.Mustapha Sadiki Kaloko ushinzwe imibereho myiza muri AU yavuze ko kurinda ihohoterwa biri mu byagabanya ubwandu bwa Virusi itera SIDA
 

Comments

 
 
Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900
Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Ngororero barishimira ubuvuzi ingabo z’u Rwanda zirimo kubaha zibasanze iwabo, bakaba bavuga ko ari igikorwa cy’indashyikirwa kiyongera ku kuba (...)

U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro
U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, avuga ko u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo aha uburenganzira abagore n’abakobwa mu bijyanye (...)

RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo
RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, RSB, kivuga ko guca amavuta arimo imisemburo yo kwitukuza (hydroquinone) atujuje ubuziranenge bigoye cyane, kuko abaturage bataramenya neza ingaruka zayo (...)

Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero
Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero

Abagana n’abaturiye isoko rya Kinigi riherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda ugaragara muri iri soko, utewe no kutagira ubwiherero rusange. Ni (...)

Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa
Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa

Bamwe mu babyeyi baravuga ko imiti gakondo bamwe muri bagenzi babo batwite bafata mbere yo kubyara izwi ku izina ry’ibishaka ngo ikomeje kubagiraho ingaruka, bagasaba ubuyobozi kongera (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.