Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Impamvu zitera kunuka mu kanwa n’uko zakirindwa   

  Yanditswe na KAPITENI ALEXIS
 April 2016

 
 

Hari abantu bakunze kugira ikibazo cyo kunuka mu kanwa, ku buryo uwo ari we wese bavuganye ahita yitaza cyangwa akiyumanganya, zimwe mu mpamvu zitera icyo kibazo zishobora kwirindwa.

Sante Medecine igaragaza ko hari impamvu ebyiri nyamukuru zishobora gutuma umuntu anuka mu kanwa.

Harimo kuba umuntu ashobora kugira igogora ritagenda neza ry’ibyo yafunguye cyangwa kugira isuku nke yo mu kanwa.

Uru rubuga rukomeza rugaragaza ko nyuma yo gufungura, hari ibyo kurya bigenda bisigara hagati y’amenyo, mu matama, ibindi bigafatira ku rurimi iyo byiganjemo amavuta.

“ Ibyo bituma udukoko tubivukiramo tubona indiri twituriramo. Ibyo rero iyo bihuriranye no kuba umuntu atagira isuku mu kanwa he, afite ibibazo mu gifu, mu mwijima, no mu nda he muri rusange atagira igogora ry’ibyo kurya rigenda neza, bituma agira umwuka utari mwiza mu kanwa”.

Guhashya umwuka utari mwiza mu kanwa nta kigoye kirimo.

“ Birahagije kuba wakoresha uburoso bw’amenyo n’imiti yica udukoko igihe cyose umaze gufata amafunguro cyangwa ukaba wakoresha agate kabugenewe gafite isuku (cure dent), ukagakoresha ukura ibyo kurya bisigara hagati y’amenyo”.

Nanone, igihe umuntu abyutse kandi, cyangwa agiye kuryama ni ngombwa gukora isuku mu kanwa, ku rurimi no mu matama, umuntu akanyuzamo amazi ayavana iburyo ayagarura ibumoso mu kanwa, nyuma agafata uburoso n’umuti woza amenyo.

Umuntu wahuye icyo kibazo ntakwiye guhera mu bwigunge kuko icyo asabwa ari isuku gusa.

Mu bishobora gufasha umuntu ufite ikibazo cyo kunuka mu kanwa harimo n’igihingwa cya perisile (persil).Aha ngo umuntu ashobora gufata amababi ya perisile akayahekenya kuko ngo icyo gihingwa cyifitemo ubushobozi bwo kurwanya bagiteri (bactérie) zitera uwo mwuka mubi.

Ikindi gifasha ni umutobe w’indimu, uvanze mu tuzi duke ubundi umuntu akajya awogesha mu kanywa buri munsi kugeza igihe wa mwuka mubi uzashirira.

Ibibabi by’icyayi n’amavuta ya elayo (olive oil) avanzemo agasukari gake nabyo bishobora gufasha unuka mu kanwa. Mu gihe byose byanze ni byiza kujya kwa muganga.

 

Comments

 
 
U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro
U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, avuga ko u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo aha uburenganzira abagore n’abakobwa mu bijyanye (...)

RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo
RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, RSB, kivuga ko guca amavuta arimo imisemburo yo kwitukuza (hydroquinone) atujuje ubuziranenge bigoye cyane, kuko abaturage bataramenya neza ingaruka zayo (...)

Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero
Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero

Abagana n’abaturiye isoko rya Kinigi riherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda ugaragara muri iri soko, utewe no kutagira ubwiherero rusange. Ni (...)

Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa
Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa

Bamwe mu babyeyi baravuga ko imiti gakondo bamwe muri bagenzi babo batwite bafata mbere yo kubyara izwi ku izina ry’ibishaka ngo ikomeje kubagiraho ingaruka, bagasaba ubuyobozi kongera (...)

Kigali: Ivuriro Legacy ryatangiye kuruhura Abanyarwanda gusiragira mu mahanga
Kigali: Ivuriro Legacy ryatangiye kuruhura Abanyarwanda gusiragira mu mahanga

Ubuyobozi bwa Legacy Clinics, ivuriro rishya rimaze amezi ane rikorera ahagana ku Mulindi, Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, burateganya kwegera Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo rifashe mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.