Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Icyegeranyo: Impfu ziterwa n’uburwayi zibangamiye USA kurusha u Rwanda   

  Yanditswe na JEAN CLAUDE NTAWITONDA
 3 months ago

 
 

Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba byagabanyije impfu zikomoka ku burwayi n’ibyorezo bitandukanye, ugereranyije n’ibihugu by’ibihangange.

Ubwo bushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru The Lancet bwakorewe mu bihugu bigera ku 130 mu nzego z’uburezi, imyororokere ndetse n’imitungo yinjizwa mu miryango.

Dr. Christopher Murray, ukuriye ikigo gikora ubusesenguzi ku mihindagurikire y’ubuzima bw’Abaturage muri Kaminuza ya Washington (IHME) yatunguwe n’uburyo Isi igenda ihindura imibereho ariko ubuzima ntiburusheho kuba bwiza.

Yagize ati “Iterambere rirakataje ariko si ryo ryerekana ubuzima. Twabonye ibihugu byagerageje guhindura ubuzima vuba na bwangu kurusha uko byagaragazwa n’uko bitera imbere mu bukungu, uburezi no mu burumbuke. Na none kandi dukomeje kubona ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikomeje gusubira inyuma mu buzima mu gihe bifite ubukungu bwateye imbere.”

JPEG - 141.7 kb
Leta y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose ngo ubuvuzi bugere ku baturage bose

Ibi byatumye hagaragazwa impfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka nk’imwe mu mpamvu zari zikomeye mu guteza ibyago kuri ubu zitagifite ubukana mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba ugereranyije n’uko byari byifashe mu nyaka 25 ishize.

Mu gihe Isi yose yagabanyije imfu z’ababyeyi n’abana bari munsi y’imyaka itanu, mu mwaka wa 2015 hagaragaye impfu z’abarenga miliyoni 5.8. Muri iyi mibare hagaragayemo abana barenga ibihumbi 23 mu Rwanda, abarenga ibihumbi 189 muri Ethiopia, n’abarenga ibihumbi 79 muri Kenya.

Umubare w’izi mfu ku isi yose wagabanyutse ku kigero cya 29% guhera mu mwaka wa 1990. Mu bihugu byinshi bya Afurika y’Uburasirazuba, impfu z’abana zikomeje kugabanuka ku kigero cyo hejuru kimwe n’izindi mpamvu z’impfu zirimo ibibazo by’imyanya y’ubuhumekero byahitanye abarenga ibihumbi 58 muri Ethiopia n’ibihumbi umunani mu Rwanda.

Impfu z’abapfa bavuka mu Rwanda zavuye ku 2,142 mu mwaka wa 1990 zigera ku 1353 mu 2015. Kimwe n’igabanuka ry’izindi mpfu zirimo n’iziterwa na Virusi itera SIDA, byatumye icyizere cyo kubaho cyiyongera muri ibi bihugu. Gusa ngo buri gihugu kiracyafite imbogamizi zacyo mu igabanuka ry’impfu muri rusange

Ubushakashatsi bwerekanye ko mu myaka 25 ishize, icyizere cyo kubaho cyiyongereye cyane mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba. Mu Rwanda cyavuye ku myaka iri munsi ya 50 none kigeze kuri 66 mu gihe muri Tanzani kigeze kuri 64 muri Uganda 61, Zambia 57 na Somalia 54 nk’uko byagaragajwe n’imibare ya 2015 muri buri gihugu.

Kugeza ubu ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba birapfusha abaturage bake ugereranyije nibindi bihugu ku Isi mu byorezo bigera kuri 300 byakozweho igenzura.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Rutsiro:  Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro
Rutsiro: Bagenda ibirometero 60 bajya ku bitaro

Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro, baravuga ko babangamiwe no gukora ingendo ndende bagiye kwivuza. Umurenge wa Mukura ufite ubuso bungana na kilomeretokare 98,7, ufite (...)

Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari
Ntimukabyare umwana mutabanje kubipanga neza - Minisitiri Nyirasafari

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango irasaba Abanyarwanda kudakomeza kugendera ku muco wo kuvuga ko bakwiye kubyara bakuzuza isi, ahubwo bagaharanira kubyara abo bashoboye kurera. (...)

Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA
Havumbuwe ko kogosha ku myanya y’ibanga byongera ibyago byo kwandura SIDA

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya California bwasanze abantu bogosha ku myanya y’ibanga bafite ibyago byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kurusha abatabikora. Ubwo (...)

RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015
RBC yatangaje ko 2% by’imiti yataye igihe mu 2015

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubuzima (RBC) cyatangaje ko 2% by’imiti itangwa mu bitaro bya Leta ari yo yarangije igihe idakoreshejwe mu mwaka wa 2015, kandi ko birinda kugera aho nta kitakozwe ngo (...)

N’abagabo bagiye kuzajya baterwa urushinge rwo kuboneza urubyaro
N’abagabo bagiye kuzajya baterwa urushinge rwo kuboneza urubyaro

Urushinge rwo kuboneza urubyaro rwagenewe abagabo, rwagaragayeho ubuziranenge nyuma y’amasuzuma atandukanye. Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuga ko mu isuzuma ryakorewe (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.