Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Ibitaro bya Kibungo mu gihombo n’umwenda bya miliyoni zisaga 200   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 May 2016

 
 

Ibitaro by’icyitegererezo bya Kibungo birataka ko biri mu gihombo cya miliyoni 200 byatewe n’abarwayi batishyura n’umwenda Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB kitarishyura.

Umuyobozi w’ibi bitaro Dr. Namanya William yabwiye itangazamakuru kuwa 25 Gicurasi 2016 ko igihombo cya miliyoni 29,896,010 cyaturutse ahanini ku baturage bamwe na bamwe bahivuriza badafite ubwishingizi ubwo ari bwo bwose, bigatuma ibitaro bikanga gutererana ubuzima bwabo nyuma bikarangira batishyuye.

Uyu muyobozi yongeraho ko kuri icyo gihombo hiyongeraho n’ibirarane by’amafaranga 172 381 527 RSSB ibereyemo ibyo bitaro ku bakoresha ubwishingizi bwa mituweli muri miliyoni.

JPEG - 211.3 kb
Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibungo Dr. Namanya William mu kiganiro n’itangazamakuru

Namanya avuga ko RSSB yari ibarimo miliyoni 175 ikabishyura amafaranga make atageze kuri miliyoni eshatu.

Ibyo byose umuyobozi w’ibi bitaro avuga ko biri mu bituma hari ibikoresho bihenze batarabona; dore ko ibyo bitaro biri mu nzira yo kugirwa ibitaro by’ikitegererezo ku rwego mpuzamahanga aho bigeze ku nyenyeri ya 4, ku kigero cya 85% mu gihe ibitaro mpuzamahanga bisabwa ko biba bifite laboratoire na serivisi biri ku nyenyeri ya 5 (100%).

Mu gushakira umuti w’ikibazo, ibitaro bya Kibungo bivuga ko ku bufatanye n’abagiraneza batandukanye n’abakozi babyo bashyizeho agasanduku ko kugoboka abarwayi babuze ubwishyu ndetse n’ibyo kubatunga.

Ako gasanduku kabafashije gukemura ibibazo bimwe n’ubwo bitakuyeho ko abarwayi bamwe badafite ubwishyu bagiteza igihombo ku bitaro.

Ibibazo by’ibihombo bituruka ku barwayi batishyura ibitaro ntibivugwa gusa ku bitaro bya Kibungo, biri ku bitaro bitandukanye mu gihugu aho ahanini usanga bituruka ku baturage bakennye bikigerekaho ko baba badafite ubwishingizi ku buvuzi bwa mituweli bufasha umuturage kwivuza akishyurirwa n’ubwishingizi ku kigero cya 90%.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe nabwo burataka igihombo gihoraho kingana na miliyoni zigera kuri 2 buri kwezi baterwa n’abarwayi bahivuriza badafite ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kirehe Dr. Ngamije Patient yabwiye Imvaho Nshya ko icyo gihombo gihoraho kigira ingaruka ku mikorere imwe n’imwe kuko bituma ibitaro bidashobora kwigira.

 

Comments

  • Théo May 2016

    Ariko ngira ngo ni ikibazo gikomeye kuri RSSB kunva milioni zingana zityo yaba ibereyemo amavuriro kandi ahanini amafranga yabo ivuza aba yari pre paid. Ubwo se ibintu nkibi babisobanura bate kandi bazi neza ko ibitaro iyo ari imwe muri main source of their financing?


 
 
U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro
U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, avuga ko u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo aha uburenganzira abagore n’abakobwa mu bijyanye (...)

RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo
RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, RSB, kivuga ko guca amavuta arimo imisemburo yo kwitukuza (hydroquinone) atujuje ubuziranenge bigoye cyane, kuko abaturage bataramenya neza ingaruka zayo (...)

Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero
Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero

Abagana n’abaturiye isoko rya Kinigi riherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda ugaragara muri iri soko, utewe no kutagira ubwiherero rusange. Ni (...)

Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa
Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa

Bamwe mu babyeyi baravuga ko imiti gakondo bamwe muri bagenzi babo batwite bafata mbere yo kubyara izwi ku izina ry’ibishaka ngo ikomeje kubagiraho ingaruka, bagasaba ubuyobozi kongera (...)

Kigali: Ivuriro Legacy ryatangiye kuruhura Abanyarwanda gusiragira mu mahanga
Kigali: Ivuriro Legacy ryatangiye kuruhura Abanyarwanda gusiragira mu mahanga

Ubuyobozi bwa Legacy Clinics, ivuriro rishya rimaze amezi ane rikorera ahagana ku Mulindi, Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, burateganya kwegera Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo rifashe mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.