Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Ibitaro bya Kabgayi bibangamiwe n’imashini 4 zipima indwara zimaze imyaka 2 zidakora   

  Yanditswe na MUHIZI ELISÉE
 August 2016

 
 

Ibitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga bifite imbogamizi zo kuba hari zimwe mu mashini zipima indwara zitandukanye, zimaze imyaka 2 zidakora kuko zapfuye.

Ubusanzwe ibi bitaro byagombaga kuba iby’icyitegererezo (Hopital de Réference), ariko iyi gahunda yaje guhinduka, ahubwo ibitaro bya Kinazi mu Karere ka Ruhango biba ari byo bihabwa izo nshingano.

Mu mwaka wa 2011-2012 ibi bitaro byongerewe inyubako ebyiri zirimo serivisi zinyuranye, ibitaro by’indembe, aho bafatira ibizamini(Laboratoire) ndetse n’inzu y’uburuhukiro.

Ibi bitaro kandi byahawe ibikoresho bitari bike kugira ngo bibashe guha abarwayi serivisi nziza kandi yihuse, ndetse binahabwa n’abakozi bazajya bakoresha imashini ipima mu gifu n’izindi ndwara zo mu nda.

JPEG - 52.5 kb
Zimwe mu nyubako zubatswe hitegurwa ko ibitaro biba iby’icyitegererezo (Foto Muhizi E)

Bamwe mu bakozi b’ibitaro by’i Kabgayi batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko hari imashini eshatu zipima abagore batwite n’indi y’indwara zifata mu myanya myibarukiro, zangiritse zimaze imyaka 2 zitarasanwa.

Bavuga ko kuva aho zangirikiye ndetse n’ibitaro bikamburwa izo nshingano zo kuba icyitegererezo abayobozi batigeze bita kuri iki kibazo kugira ngo bakurikirane imikoreshereze y’izi mashini.

Aba bakozi kandi bavuga ko hari n’abakozi Minisiteri y’Ubuzima yari yahohereje bahawe amahugurwa n’ubumenyi bwo gukoresha imashini ipima indwara zo mu myanya y’ubuhumekero (Bronchoscope) bahise basezera akazi bakigendera, iyi mashini nayo ikaba ibitse kandi ikenewe mu bitaro.

Umwe muri aba bakozi yagize ati:«Imashini zidakora zimaze kuba nyinshi cyane, kandi hari izo bohereje i Kigali indi imwe irabitse ntikoreshwa.»

Musenyeri Mbonyintege Smaragde, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko nta makuru ajyanye n’ibi bikoresho by’ibitaro bidakora afite, akemeza ko amakuru arambuye yabazwa ubuyobozi bw’ibitaro kuko ari bo bashinzwe umunsi ku munsi imikoreshereze y’izi mashini.

Dr Kajibwami Espoir, umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Kabgayi, avuga ko abahawe isoko yo gukora izi mashini ari bo bategereje ko bazaza kuzikora.

Ibitaro by’i Kabgayi byakira abarwayi bagera kuri 400 ku munsi, bifite kandi ibitaro by’amaso byivurizwamo n’abarwayi benshi baturuka mu Rwanda, mu Burundi no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

 

Comments

 
 
81,5%  by’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida bafata imiti
81,5% by’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida bafata imiti

Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu mu by’ubuzima (Health Development Initiative) kivugako abafata imiti igabanya ubukana bwa Virisi itera SIDA mu Rwanda bari ku kigero cya 81,5%. Mu nama (...)

Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900
Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Ngororero barishimira ubuvuzi ingabo z’u Rwanda zirimo kubaha zibasanze iwabo, bakaba bavuga ko ari igikorwa cy’indashyikirwa kiyongera ku kuba (...)

U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro
U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, avuga ko u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo aha uburenganzira abagore n’abakobwa mu bijyanye (...)

RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo
RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, RSB, kivuga ko guca amavuta arimo imisemburo yo kwitukuza (hydroquinone) atujuje ubuziranenge bigoye cyane, kuko abaturage bataramenya neza ingaruka zayo (...)

Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero
Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero

Abagana n’abaturiye isoko rya Kinigi riherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda ugaragara muri iri soko, utewe no kutagira ubwiherero rusange. Ni (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.