Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Gicumbi: Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yateye abana inkingo   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 April 2016

 
 

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango Dr Diane Gashumba yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana mu karere ka Gicumbi atera abana urukingo rw’imbasa n’urw’umusonga.

Dr. Gashumba yakingiye aba bana bo mu gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kuva ku wa 26 kugeza 29 Mata 2016; cyahuriranye n’icyumweru cyo gukingiza abana muri Afurika nk’uko inama rusange yabereye muri Ethiopia muri Mutarama 2016 yahuje Umuryango w’abafasha b’abayobozi b’ibihugu bya Afurika yabisabye.

Dr. Gashumba wateye abana inkingo ni inzobere mu buvuzi cyane ko yayoboye Ibitaro bya Kibagabaga n’ibya Muhima mbere yo guhabwa izindi nshingano zijyanye n’iterambere ry’umugore n’umuryango.

Iyo nama rusange yiyemeje gushyigikira no gukorera ubuvugizi abana bose bo ku mugabane w’Afurika.

JPEG - 535 kb
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Dr Diane Gashumba yatangije icyumweru cyo kwita ku buzimabw’umubyeyi n’umwana akingira abana

Mu muhango wo gutangiza icyo cyumweru ku rwego rw’igihugu wabereye mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Kageyo, Minisitiri Dr Gashumba yatanze ubutumwa bw’umufasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Jeannette Kagame ukuriye umuryango Imbuto Foundation wagize uruhare mu gutegura iki cyumweru.

Yasabye Abanyarwanda gufatira icyitegererezo ku rugero u Rwanda rugezeho mu gukingiza abana, ikigero kiri kuri 97%.

Ati “Intambwe tumaze gutera mu rwego rwo gukingiza abana mu Rwanda itubere urugero rwiza twaheraho kugira ngo turinde abana bacu ibibazo bindi bahura na byo nk’imirire mibi, malariya, kuba mu muhanda, guta ishuri, inda ku bangavu n’ibindi.”

Yasabye kandi ko iki cyumweru kiba umwanya mwiza wo kongera gutekereza aho Abanyarwanda bivanye n’aho bigejeje mu guhashya indwara ndetse n’imfu zibasira abana n’ababyeyi.

Leta yihaye intego yo kurandura icyorezo cya malariya mu Rwanda no kurwanya indwara ziterwa n’umwanda, Abanyarwanda basabwa kwita ku isuku mu ngo no ku mubiri mu rwego rwo kugira abaturage bafite ubuzima buzira umuze babasha kwiteza imbere n’igihugu muri rusange.

Mu rwego rwo kurandura malariya mu Rwanda Minisiteri y’Ubuzima imaze gutanga inzitiramibu miliyoni 6 mu terere dushyuha dukunze kwibasirwa na malariya, ikaba ku munsi wo kwita ku buzima bw’umwana yatanze imiti y’inzoka ku bana miliyoni 4 kuva ku mwaka 1 n’imyaka 15.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga kandi ko ubuzima bwiza butava gusa mu kunywa imiti ahubwo biherekezwa no kugira isuku mu ngo zabo, ku biribwa, ku mubiri, kugira isuku mbere na nyuma yo kurya, nyuma yo kuva mu bwiherero byose hakoreshwa amazi meza n’isabune.

Icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana kizita ku gushishikariza gukingiza abana, kwita mu mirire myiza yabo hatangwa indyo yuzuye, ibinini bivura inzoka n’ibinini bya vitamini A, gushishikariza urubyiruko kwirinda inda zitateganyijwe, kwibutsa abaturage kubyara abajyanye n’ubushobozi n’ibindi.

 

Comments

 
 
81,5%  by’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida bafata imiti
81,5% by’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida bafata imiti

Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu mu by’ubuzima (Health Development Initiative) kivugako abafata imiti igabanya ubukana bwa Virisi itera SIDA mu Rwanda bari ku kigero cya 81,5%. Mu nama (...)

Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900
Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Ngororero barishimira ubuvuzi ingabo z’u Rwanda zirimo kubaha zibasanze iwabo, bakaba bavuga ko ari igikorwa cy’indashyikirwa kiyongera ku kuba (...)

U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro
U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, avuga ko u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo aha uburenganzira abagore n’abakobwa mu bijyanye (...)

RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo
RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, RSB, kivuga ko guca amavuta arimo imisemburo yo kwitukuza (hydroquinone) atujuje ubuziranenge bigoye cyane, kuko abaturage bataramenya neza ingaruka zayo (...)

Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero
Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero

Abagana n’abaturiye isoko rya Kinigi riherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda ugaragara muri iri soko, utewe no kutagira ubwiherero rusange. Ni (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.