Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Bamwe mu batuye Kimisagara baranengwa umwanda ukabije   

  Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE
 April 2016

 
 

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali baravugwaho kutishyura ibigo byagenewe gukusanya imyanda ahubwo bakayimena mu ishyamba rya Mont Kigali mu mihanda no muri ruhurura.

Mu gihe umujyi wa Kigali uzwiho kugira isuku, mu gace ka Kimisagara hakunze kugaragara umwanda urenze urugero uterwa na bamwe mu baturage.

Murangwa Jean Bosco, ushizwe ibikorwa by’isuku mu murenge wa Kimisagara, avuga ko bakomerewe n’amazi avanze n’umwanda ava mu ngo kuko hakiri abubaka ntibafate amazi ahubwo bakayayobora mu ngo z’abandi.

Yavuze ko hari n’abagenda batagaguza imyanda aho babonye hose. Ati“ Birababaje kubona hakiri bamwe mu bantu batinyuka guca mu busitani cyangwa bakajugunya uducupa aho babonye hose”.

JPEG - 373.4 kb
Murangwa Jean Bosco, ushinzwe ibikorwa by’ isuku mu murenge wa Kimisagara

Akarere ka Nyarugenge katangije gahunda yo gukangurira abaturage kwita ku isuku binyuze muri matsinda (clubs) z’isuku.

Uhoracyeye Emma Marie, ushinzwe isuku mu karere ka Nyarugenge, yasabye abagize amatsinda y’isuku mu midugudu ndetse n’abaturage ba Kimisagara muri rusange kwerekana ahari ikibazo.

Yakomeje avuga ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu hari urundi rugamba rudasaba imbunda n’amasasu arirwo rugamba rwo guhashya umwanda, ubukene n’ubujiji.

Uhoracyeye ntiyemeranya n’abavuga ko umwanda uterwa n’ubukene kuko ngo byagaragaye ko hari abakene bagira isuku.

Yagize ati “ Ku isi hapfa miliyoni 4, 000, 000 z’abantu bicwa n’indwara zituruka ku mwanda. Ibyo nibyo tugomba kwirinda. Bimwe mu bitera indwara ya Hepatite C harimo n’umwanda”.

Yunzemo ati “ Isuku igirwe umuco mu busitani, ku mubiri, mu myambaro, isuku aho dutuye, mu nzu, mu rugo, mu bwiherero, isuku ku mihanda no mu nkengero”. Birababaje kubona hakiboneka abana bakinira muri ruhurura”.

Yibukije ko gucukura ikimoteri no gutwika imyanda bitemewe mu mujyi . Ufashwe abikora acibwa amande ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana 300, 000 na miliyoni eshatu.

Abatuye Kimisgara bakanguriwe gukorana na campany zitwara imyanda kandi bishyurira ku gihe, bakita kubusitani buhari babutera naho butari, barwanya icyondo n’ivumbi, n’ibindi bikorwa byo kwita ku isuku no kubungabunga ibidukikije.

Hashyizweho n’abantu bagize irondo ry’isuku, aba bazajya bahugurwa kandi boroherezwe isuku kuko hagiye kugurwa imodoka y’isuku n’umutekano. Abatagira ubwiherero mu ngo zabo bazakorerwa urutonde nyuma bafashwe kubona ubwiherero.

 

Comments

 
 
U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro
U Rwanda rugeze kure ruha umugore uburenganzira kwihitiramo kuboneza urubyaro

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance, avuga ko u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa amasezerano ya Maputo aha uburenganzira abagore n’abakobwa mu bijyanye (...)

RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo
RSB yagaragaje amananiza ihura nayo mu guca Mukorogo

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge, RSB, kivuga ko guca amavuta arimo imisemburo yo kwitukuza (hydroquinone) atujuje ubuziranenge bigoye cyane, kuko abaturage bataramenya neza ingaruka zayo (...)

Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero
Musanze:Isoko rya Kinigi rikeneye ubwiherero

Abagana n’abaturiye isoko rya Kinigi riherereye mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, baratangaza ko babangamiwe n’umwanda ugaragara muri iri soko, utewe no kutagira ubwiherero rusange. Ni (...)

Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa
Nyagatare: Ababyeyi batwite banywa umuti gakondo witwa ‘ibishaka’ baraburirwa

Bamwe mu babyeyi baravuga ko imiti gakondo bamwe muri bagenzi babo batwite bafata mbere yo kubyara izwi ku izina ry’ibishaka ngo ikomeje kubagiraho ingaruka, bagasaba ubuyobozi kongera (...)

Kigali: Ivuriro Legacy ryatangiye kuruhura Abanyarwanda gusiragira mu mahanga
Kigali: Ivuriro Legacy ryatangiye kuruhura Abanyarwanda gusiragira mu mahanga

Ubuyobozi bwa Legacy Clinics, ivuriro rishya rimaze amezi ane rikorera ahagana ku Mulindi, Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, burateganya kwegera Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo rifashe mu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.