Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Abavuzi gakondo mu Rwanda barambiwe kugengwa ’n’amabwiriza’   

  Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK
 April 2016

 
 

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko yemera kandi igaha agaciro akazi gakorwa n’abavuzi gakondo (Kinyarwanda) nyamara bo kugeza n’ubu baracyagaragaza inzitizi zibangamira akazi kabo ngo kabe kakorwa kinyamwuga.

Kutagira itegeko ribarengera rizwi muri Leta ahubwo bagakomeza kugendera gusa ku mabwiriza ya MINISANTE, kuba hari umubare munini w’abiyitirira uyu mwuga nyamara mu kuri ibyo bakora ntaho bihuriye, kutagira aho gukorera hazwi ndetse no kwangirizwa imiti bakoresha binyuze mu itemwa rya bimwe mu bidukikije ni zo mbogamizi abavuzi gakondo bagihura nazo.

Mukarugagi Lewokadiya yatangiye kumenya imiti afite imyaka 20, ubu kumyaka 79 ni umuvuzi gakondo wemeza ko nta ndwara ipfa kumunanira.

Yagize ati “Nakunze kwandikira Leta mbasaba nibura nka ka hegitari kamwe ngo nteremo bene ibyo biti bivura nzi kugira ngo ntibicike burundu. Nahazitira nkajya mpasoroma imiti nkanaha bagenzi banjye nabo bavura gakondo ariko kugeza ubu twarabibuze ubu ntaho dufite dukorera. Byaba byiza baduhaye aho dukorera pe! Kuko nk’ubu twe muri gakondo indwara tuvura nta nubwo zijya zigaruka nk’uko akenshi kwa muganga bigenda”.

JPEG - 181.8 kb
Mukarugagi Leocadie ni umwe mu bahangayikishijwe n’uko nta tegeko bagira bakaba bagendera ku mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima

Abavuzi gakondo ntabwo bakunze kwizerwa n’abarwayi bitewe n’uko n’ubusanzwe abarwayi basabwa kugana amavuriro nyamara nk’uko n’abaganga ba kizungu babivuga ngo hari zimwe mu ndwara bajya basanga batashobora bagahitamo kohereza abarwayi ku baganga ba gakondo.

MINISANTE ivuga ko hari ikirimo gukorwa

Dr . Theophile Dushime ushinzwe iby’ubuvuzi muri MINISANTE yagize ati “Twemera ko ubuvuzi gakondo bubaho, nta mibare dufite ngo tuvuge ngo bangana gutya cyangwa ngo bavura indwara izi n’izi. Ni ibyo turimo gukora muri Minisiteri y’Ubuzima, turashyiraho uburyo hanozwa imikorere ya bo, dushaka guha umurongo abari mu buvuzi gakondo tukamenya neza ababukora n’uburyo babukoramo.”

Kugira ngo inzitizi zose zibangamira ubuvuzi gakondo mu Rwanda zishire, abavuzi gakondo basanga itegeko ribarengera ari ryo gusa rishobora kubatabara mu gihe ryaba rimaze gushyirwaho. Muri iryo tegeko ngo ni ho abavuzi gakondo bemewe bamenyekanira bagatandukanywa n’ababiyitirira bavuga ko ngo bavura umwaku n’ibindi byose bisa n’ubupfumu.

Gafaranga Daniel uhagarariye Urugaga rw’abavuzi gakondo yagize ati “Bariya bavuga ngo bavura indwara magana atatu ntabwo ari ukuri. Ubundi umuganga gakondo yemerwa iyo nibura avura indwara eshatu. Kugira ngo uyu mwuga wacu ukomere ni uko Leta yakwemeza ririya tegeko ritugenga. Minisiteri irimo kwiga kuri iryo tegeko ariko ikiduteye ubwoba ni uko rishobora kuzahera mu kabati imyaka igashira ari myinshi. Itegeko niribaho ubuvuzi gakondo buzagenda neza.”

Gafaranga yemeza ko buri munyarwanda ari umuvuzi gakondo kuko buri wese ashobora kwivura inkorora n’utundi turwara. Kugeza ubu Urugaga rw’abavuzi gakondo rufite abavuzi barenga ibihumbi bibiri na magana atatu bafite ibyangombwa bazwi n’urugaga.

 

Comments

 
 
Guverineri Munyantwari yashimiye akagari kesheje umuhigo wa mituweli 100%
Guverineri Munyantwari yashimiye akagari kesheje umuhigo wa mituweli 100%

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, yashimiye akagari ka Karambo ko mu murenge wa Kanama ho mu karere ka Rubavukesheje umuhigo wo kwitabita ubwisungane mu kwivuza, mituweli (...)

Ange Kagame yerekanye igikwiye gukorwa ngo SIDA iranduke burundu
Ange Kagame yerekanye igikwiye gukorwa ngo SIDA iranduke burundu

Umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame, kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’Abagore wa 2017, yatanze ubutumwa bwafasha amahanga kurandura burundu ubwandu bushya bwa SIDA, cyane cyane mu bakobwa (...)

Nyamasheke:Bishimiye icyemezo kibuza abaganga gukoresha telefoni zabo bari mu kazi
Nyamasheke:Bishimiye icyemezo kibuza abaganga gukoresha telefoni zabo bari mu kazi

Kuva tariki ya mbere Werurwe uyu mwaka nta muganga cyangwa umuforomo wemerewe kwinjirana mu kazi telefoni ye igendanwa nk’uko byari bisanzwe mbere, kikaba ari icyemezo cyafashwe na Minisiteri (...)

81,5%  by’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida bafata imiti
81,5% by’Abanyarwanda banduye virusi itera Sida bafata imiti

Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu mu by’ubuzima (Health Development Initiative) kivugako abafata imiti igabanya ubukana bwa Virisi itera SIDA mu Rwanda bari ku kigero cya 81,5%. Mu nama (...)

Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900
Ngororero: Ingabo z’u Rwanda zatangiye kuvura abarokotse Jenoside basaga 900

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Ngororero barishimira ubuvuzi ingabo z’u Rwanda zirimo kubaha zibasanze iwabo, bakaba bavuga ko ari igikorwa cy’indashyikirwa kiyongera ku kuba (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.