Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuzima

Abacuruzi bakomeye mu karere ka Rutsiro bamaze imyaka 9 nta bwiherero   

  Yanditswe na DUSINGIZUMUREMYI VESTINE
 May 2016

 
 

Abacuruzi bakorera mu isantere ya Congo-Nil, iri mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, bavuga ko bamaze imyaka irenga 9 nta bwiherero bagira, bikabateza ibibazo biterwa n’umwanda.

Uwifashije Etienne, uhagarariye abacuruzi bo muri iyi santere ifatwa nk’ikomeye kurusha izi muri aka karere, avuga ko bahangayikishwe n’ikibazo cy’isuku nke iterwa no kuba nta bwiherero bagira, bituma hari abihagarika hafi y’aho bakorera bikahatera umwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, yagize ati:“Nta bwiherero rusange tugira kandi turi santere ikomeye ikorera ku cyicaro cy’akarere.Ubuyobozi bw’umurenge bwatwijeje kudufasha kwiyubakira ubwiherero rusange ariko amaso yaheze mu kirere, hashize imyaka irenga 9 dutanze icyo kifuzo.”

JPEG - 68.9 kb
Centre ya Congo- Nil yegereye akarere ariko nta bwiherero igira

Uyu mucuruzi yongeraho ko iyo umuntu ushatse kujya ku bwiherero, bimusaba gukinga iduka agataha mu rugo iwe ajyanwe no kwiherera, bityo umwanya ugatakarira mu rugendo ndetse n’abakiriya bakamucika.

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, avuga ko bageze aho bishakamo ikibanza, ariko kigongwa n’imbago z’umuhanda uri kwagurwa (Karongi-Rutsiro-Rubavu) ntibabona ahandi hahasimbura.

Abagenzi bagana akarere ka Rutsiro nabo bavuga ko ukeneye kwiherera areba aho yikinga cyangwa akajya mu rugo rwegereye iyi santere, hakaba ubwo ingo zimwe na zimwe zidatiza ubwiherero.

Uwifashije Etienn kandi yanagaragarije iki kinyamakuru ko kwiherera ahabonetse kw’abagenzi muri iyi santere, bituma abacuruzi bacibwa amafaranga y’amande ajyanye n’isuku nke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango, Muhizi Patrick, avuga ko iki kibazo bakizi ndetse ngo banagifite mu mihigo y’umwaka utaha.

Yagize ati:“Twabiganiriyeho n’ubuyobozi bw’akarere, dufite n’umuterankunga (World vision), twari twadindijwe no gushaka ikibanza kiberanye n’ubwiherero rusange bukenewe.”

Aba bacuruzi bahamya ko babonye ikibanza bakwiyubakira ubwiherero batarindiriye abaterankunga.

 

Comments

 
 
RSSB yatangije ubundi buryo bwo kwishyura mituweli
RSSB yatangije ubundi buryo bwo kwishyura mituweli

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, cyatangaje ko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bugiye kwiyongera ku bwari busanzwe bukoreshwa n’abaturage mu kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza, (...)

Rubavu:Isuku y’amaresitora n’utubari iracyari hasi
Rubavu:Isuku y’amaresitora n’utubari iracyari hasi

Amwe mu maresitora ndetse n’utubari byo mu karere ka Rubavu biranengwa kugira isuku nke muri serivisi zihatangirwa. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) mu mwaka wa (...)

Guverineri Munyantwari yashimiye akagari kesheje umuhigo wa mituweli 100%
Guverineri Munyantwari yashimiye akagari kesheje umuhigo wa mituweli 100%

Guverineri w’intara y’Uburengerazuba Munyantwari Alphonse, yashimiye akagari ka Karambo ko mu murenge wa Kanama ho mu karere ka Rubavukesheje umuhigo wo kwitabita ubwisungane mu kwivuza, mituweli (...)

Ange Kagame yerekanye igikwiye gukorwa ngo SIDA iranduke burundu
Ange Kagame yerekanye igikwiye gukorwa ngo SIDA iranduke burundu

Umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ange Kagame, kuri uyu munsi Mpuzamahanga w’Abagore wa 2017, yatanze ubutumwa bwafasha amahanga kurandura burundu ubwandu bushya bwa SIDA, cyane cyane mu bakobwa (...)

Nyamasheke:Bishimiye icyemezo kibuza abaganga gukoresha telefoni zabo bari mu kazi
Nyamasheke:Bishimiye icyemezo kibuza abaganga gukoresha telefoni zabo bari mu kazi

Kuva tariki ya mbere Werurwe uyu mwaka nta muganga cyangwa umuforomo wemerewe kwinjirana mu kazi telefoni ye igendanwa nk’uko byari bisanzwe mbere, kikaba ari icyemezo cyafashwe na Minisiteri (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.