Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Umuntu wese uhinga akabasha kubaho si umushomeri - Minisitiri Uwizeye   

  Yanditswe na MUGISHA BENIGNE
 April 2016

 
 

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith atangaza ko umuntu wese uhinga akabasha kubona ifunguro rimutunga atari umushomeri.

Ibi yabitangarije abanyamakuru ubwo yabazwaga ku witwa umushomeri, aho bamwe mu Banyarwanda bakunze kubazwa icyo bakora bakavuga ko ari nta cyo, nyuma bakongeraho ko ari abahinzi.

Minisitiri Uwizeye yaboneyeho umwanya wo gutanga igisobanuro kinoze cy’uwitwa umushomeri ndetse anamutandukanya n’umuhinzi bamwe bakunze kuvuga ko nta kazi bafite kandi bakora umurimo wo guhinga ukabatunga.

Yagize ati “Umushomeri ni umuntu wese ugejeje igihe cyo gukora, ufite n’ubushake ariko ntabone icyo akora.”

JPEG - 129.2 kb
Minisitiri w’umurimo Uwizeye Judith (ibumoso) aganira na Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase

Yasobanuye ko abana bato, abana abanyeshuri n’abasheshe akanguhe bavuye mu cyiciro cy’abakozi batabarirwa mu cyiciro cy’abashomeri .

Abajijwe icyiciro umuhinzi ashyirwamo mu rwego rw’umurimo yagize ati “Umuntu wese uhinga akabasha kubaho si umushomeri, ahubwo ni umukozi”

Uwizeye avuga ko ubuhinzi ari umurimo mu yindi kandi utunga abawukora, ngo gusa ikibazo gihari ni umusaruro muke uterwa no gukora amasaha make cyane ugereranyije n’indi mirimo.

Yavuze ko ubushomeri bwagabanutse kuko abantu bakomeje guhindura imyumvire bakabasha kwihangira umurimo, asaba urubyiruko rurangiza amashuri gutekereza ku kubyaza umusaruro ubumenyi bavanye ku ntebe y’ishuri.’

Ati “Birakwiye ko uwiga ubuhinzi yiga atekereza umushinga uzamufasha kwihangira umurimo nyuma yo kurangiza amashuri, ndetse n’undi wese mu byo yiga akwiye gutekereza ku buryo yabyaza umusaruro ubumenyi ahabwa.”

Minsiitiri Uwizeye yar aherutse gutangaza ko igipimo cy’ubushomeri kitahindutse cyane mu myaka itatu ishize kandi ko cyagiye kigabanuka guhera mu 2000 hashingiwe ku bushakashatsi ku mibereho y’ingo mu Rwanda n’ishusho y’impinduka mu mibereho y’Umunyarwanda (EICV) bukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR).

 

Comments

 
 
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Barasaba ko “amafaranga y’ikaramu” bakatwa na Sacco akurwaho
Barasaba ko “amafaranga y’ikaramu” bakatwa na Sacco akurwaho

Abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bakora muri VUP mu murenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke, barasaba ubuyobozi bw’umurenge wabo n’ubw’akarere kubakemurira ikibazo cy’amafaranga (...)

Abahinzi barasabwa guhinga vuba bitarenze ku ya 15 Werurwe
Abahinzi barasabwa guhinga vuba bitarenze ku ya 15 Werurwe

Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru barasabwa guhinga vuba bakaba barangiye gutera bitarenze taliki ya 15 Werurwe 2017, kugira ngo bazafunge neza itera ry’igihembwe cy’ihinga 2017B. Ibi abahinzi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.