Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Umukobwa w’i Musanze yatejwe imbere n’umwuga wo kugendera ku karasisi   

  Yanditswe na NGABOYABAHIZI PROTAIS
 5 months ago

 
 

Mfitumukiza Vestine, umukobwa wo mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza, avuga ko yatejwe imbere no kwigisha abantu kugendera ku karasisi (parade).

Uyu mukobwa yigisha akarasisi abanyeshuri bo ku bigo bitandukanye, agatoza n’abandi babyifuza, ndetse nawe ubwe agakora akarasisi mu gihe cy’ubukwe n’indi minsi mikuru akishyurwa.

Uyu mwuga yihangiye, avuga ko umwinjiriza amafaranga amutunze ndetse n’umuryango we, yemeza kandi ko icyo umuntu ashoboye, agikunze kandi azi ashobora kukibyaza umusaruro.

JPEG - 72.2 kb
Mfitumukiza Vestine ngo ibiraka biba ari byinshi (foto Ngaboyabahizi Protais)

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye aho ngo yize ishami ry’imibare, ibinyabuzima n’ubutabire, Mfitumukiza avuga ko yagize amahirwe yo kujya kwitoza akarasisi nk’urundi rubyiruko rwo muri EAR, rwari ruturutse muri Diyosezi ya Shyira, rwerekeje muri Kenya ahitwa Kikuyu mu mwaka wa 2012.

Yemeza ko nyuma y’amezi atatu yamaze yo we yahisemo kubigira umwuga.

Yagize ati “Njye nari nzi ko akarasisi ari ak’inzego z’umutekano zibereyeho gushimisha abantu gusa, ariko noneho njye nasanze nabigira umwuga, nkabibyaza amafaranga, akarasisi ni siporo mu zindi, iyo nyikora mba niyongerera amahirwe yo gukomeza kubaho, ariko nanone birantunze, ntiwampagurutsa ngo nze gutoza abanyeshuri utanyishyuye ibihumbi 50”.

JPEG - 48.5 kb
Umwambaro w’akarasisi ubera Mfitumukiza benshi bakamurangarira

Mfitumukiza ashimangira ko ageze mu mwaka wa nyuma w’amashuri makuru abikesha uyu mwuga.

Yagize ati “Nakoze akarasisi bituma mbona umuterankunga none ubu ndimo kurangiza amashuri makuru muri INES, burya akantu wita ko katakubyarira inyungu, ahubwo aho ni ho inyungu iba iri cyane.

Iyo mfite abantu ndatoza kandi buri wese anyishyura ibihumbi 50, abyiga kugeza abifashe, twashyizeho itsinda rikora akarasisi mu bukwe, kugira ngo uduhagurutse utwishyura nibura ibihunbi 500, uretse ko nyine bidakunze kubaho.

Ariko ndakubwira ko nibura mu kwezi ntabura ibihumbi ijana na mirongo itanu, urumva ni amafaranga menshi kuri njye”.

JPEG - 73.4 kb
Mfitumukiza n’abana yatoje akarasisi

Akomeza avuga ko indwara ubu yateye mu rubyiruko yo kuvuga ngo rwabuze igishoro ruba rubeshya, ngo ahubwo icya mbere ni ukureba kure.

Ati “None se nkanjye ubu wavuga ngo nashoye angahe? Naratekereje gusa nyuma yo kumva ko akarasisi gakunzwe, kandi natangiye mbikorera ubuntu, ariko byabaye ngombwa ko mbibyaza umusaruro.

Urubyiruko nirureke kwitinya cyane ndabwira abakobwa bagenzi banjye bumva ko babona amafaranga bayakuye ku basore n’abagabo rimwe na rimwe bakahakura inda zitateguwe”.

Gusa ngo n’ubwo akora uyu mwuga w’akarasisi ngo aracyafite imbogamizi zirimo kuba nta bikoresho bihagije byo gucuranga mu karasisi afite, ndetse no kuba abahungu bamwe ngo bamufata nk’umusirikare bityo ngo bakumva ko bamushatse nk’umugore yabakubita.

Mu gihe cy’imyaka igera kuri 4, ngo yakuyemo amafaranga menshi ku buryo ngo konti ye ibyibushye.

 

Comments

 
 
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.