Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Umujyi wa Muhanga ntugira ubwiherero rusange   

  Yanditswe na MUHIZI ELISEE
 May 2016

 
 

Abikorera bo mu mujyi wa Muhanga banenze ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga ko butashyizeho ubwiherero rusange hirya no hino mu mujyi wa Muhanga, ibi bigatuma abawugenda batabona aho biherera.

Ni nama yigaga ku bintu bitandukanye birimo n’ikibazo cy’umwanda ugaragara mu bice binyuranye by’uyu mujyi aho abaturage babura aho biherera bigatuma bahitamo kwihagarika ku muhanda, iruhande rw’ibiti binini biteye ku mihanda, cyangwa se ku bipangu by’inzu z’abaturage.

Abikorera bavuga ko bitangaje kubona umujyi wa Muhanga watoranyijwe mu mijyi itandatu igomba kuza ku mwanya wa kabiri nyuma y’umujyi mukuru wa Kigali, ariko ukaba utagira ubwiherero rusange mu mujyi rwagati ndetse no mu nkengero zawo.

JPEG - 109.1 kb
Inzego zitandukanye mu karere ka Muhanga basabye ababyeyi gutanga uburere bwiza Foto (Muhizi E)

Mazimpaka Fulgence, umwe mu bikorera bo muri uyu mujyi wa Muhanga, avuga ko iyo winjiye mu mujyi wa Muhanga, ugashaka kwiherera nta hantu na hamwe ushobora kubona ubwiherero usibye mu nyubako za leta cyangwa mu nzu z’abaturage ku buryo benshi mu batawutuye bahura n’ikibazo cyo kutabona aho biherera.

Ati “Uretse kuba nta misarani rusange ihari muri uyu mujyi kandi usanga nta matara rusange ubuyobozi bw’Akarere bwashyizeho binatuma habaho umutekano muke uterwa n’abajura.”

Umujyanama wihariye wa komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga Biziyaremye Gonzague, wari uhagarariye umuyobozi w’Akarere muri iyi nama, avuga ko hari ubwiherero buteganywa kujya mu nyubako ebyiri ziri kubakwa mu mujyi wa Muhanga, zizafasha abagenzi kuzajya babona aho biherera hatabangamiye ibikorwa by’isuku.

Muri zo hari inyubako ya gare iri hafi yo kuzura hakaziyongeraho n’inyubako y’isoko rinini abikorera bagiye gutangira kubaka.

Biziyaremye asoza avuga ko byaba byiza ari uko abantu ku giti cyabo bubatse ubwiherero bakunganira izi nyubako ziri kubakwa zizaba zirimo ubwiherero rusange, ndetse bakazabibonamo inyungu ku baturage bazikoresha.

 

Comments

 
 
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.