Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Ukwakira 2016: Ibiciro mu mijyi y’u Rwanda byiyongereyeho 7.4%   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 2 months ago

 
 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu kwezi kw’Ukwakira 2016 cyagaragaje ko ibiciro mu mijyi Ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 7,4% mu kwezi gushize kw’Ukwakira 2016 ugereranyije n’Ukwakira 2015.

Ihinduka ry’ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa Nzeli 2016 ryari ku kigereranyo kingana na 5,8%. Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 7,4% mu kwezi kw’Ukwakira ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa 1,3% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 7,9%.

JPEG - 200.2 kb
Ibiribwa n’ibinyobwa bidasebuye biri mu bituma ibiciro bikomeza kwiyongera mu mijyi no mu byaro

NISR yemeza ko iyo ugereranyije Ukwakira 2016 n’Ukwakira 2015, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 5,3%, wagereranya ukwezi k’Ukwakira 2016 na Nzeli 2016 ibiciro byazamutseho 1.4%.

Iri zamuka ngo ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4,8%. Ibiciro mu byaro mu kwezi gushize kw’Ukwakira 2016 byiyongereyeho 10,0% ugereranyije n’Ukwakira 2015.

NISR ihamya ko ihinduka ry’ibiciro mu byaro mu kwezi kwa Nzeli 2016) ryari ku kigereranyo kingana na 8,3%. Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 10,0% mu kwezi kw’Ukwakira ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,5% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,7%.

Iyo ugereranyije Ukwakira 2016 na Nzeli 2016 usanga ibiciro byarazamutseho 4,0%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,7% n’ibiciro by’imyambaro n’inkweto byazamutseho 1,2% .

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro) byerekana ko mu kwezi gushize kw’Ukwakira 2016 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 9,1% ugereranyije n’Ukwakira 2015. Twakwibutsa ko ibiciro mu Rwanda mu kwezi kwa cyenda (Nzeli 2016) byiyongereyeho 7,4%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 9,1% mu kwezi kw’Ukwakira 2016 ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 16,4%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 4,9%.

Iyo ugereranyije Ukwakira 2016 na Nzeli 2016 ibiciro byazamutseho 3,1%. Iri zamuka ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,3%.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.