Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Uhuru, Adesina, Ali Bongo, Tony Blair … abakomeye ku Isi bitabiriye WEF Africa 2016   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Abakuru b’ibihugu, abayobozi b’imiryango itegamiye kuri Leta na sosiyete sivile, ab’amabanki akomeye ku Isi, abacuruzi n’abandi bafite aho bahuriye n’iterambere ry’umugabane wa Afurika bamaze kugera mu Rwanda mu nama ya World Economic Forum on Africa.

Aba ni bamwe mu bakomeye bari muri WEF na bimwe mu biganiro baratanga:

Uhuru Kenyatta

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta mu nama ya WEF yitabiriye ikiganiro ku iterambere rya Afurika, ibyo urubyiruko rukeneye n’ubukungu kuri bose.

Aranasoza ikiganiro cy’Ihuriro Nyafurika ry’Ishoramari (Grow Africa Investment Forum). Icyo kiganiro kizibanda ku iterambere rishingiye ku buhinzi. Kigamije kwiga ku buryo ikoranabuhanga n’udushya byarengera abahinzi bo hasi.

JPEG - 46.8 kb
Perezida Uhuru, Winnie Byanyima n’abandi mu kiganiro ku iterambere rya Afurika

Kenyatta azava mu Rwanda yitabira umuhango w’irahira rya Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku wa kane ku ya 12 Gicurasi 2016.

Hailemariam Dessalegn

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia nawe ari mu bakomeye bitabiriye WEF Africa. Aratanga ikiganiro ku bikorerwa mu nganda zo muri Afurika. Muri icyo kiganiro haribandwa ku ikoranabuhanga rishya n’ udushya two kongera ibikorerwa mu nganda z’ibihugu byo kuri uyu mugabane.

Tony Blair& Howard Buffet

Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, n’umuherwe Howard Buffet barahurira na Perezida Kagame na Minisitiri Louise Mushikiwabo mu kiganiro cyo ku rwego rwo hejuru ku bufatanye no gukorera ubucuruzi muri Afurika.

Muri icyo kiganiro haribandwa ku bikorwa remezo, ishoramari n’iterambere.

Alpha Conde

Perezida wa Guinea Conakry, Alpha Conde nawe ari i Kigali muri WEF Africa 2016. Ejo ku wa Kane azatanga ikiganiro ku buryo ikoranabuhanga rikoreshwa muri serivisi z’ubuzima muri Afurika .

Akinwumi Adesina

Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Akinwumi Adesina nawe aratanga ibiganiro byinshi mu nama ya WEF Africa. Ejo we, Perezida Kagame n’abandi barimo na Graca Machel bazatanga ikiganiro ku mpinduramatwara ya kane y’inganda.

Ali Bongo Ondimba

Muri WEF Africa, Perezida wa Gabon Ali Bongo azatanga ikiganiro kuri gahunda umuryango w’Ubumwe bwa Afurika wihaye yo kuba mu 2017, umugabane wose uzaba warahuje ubucuruzi.

Muri iyo gahunda biteganyijwe ko ibihugu bya Afurika bizaba byaravanyeho imbogamizi zose mu kohereza ibintu mu mahanga.

 

Comments

 
 
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.